Abasirikare 30 bafashwe bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni
— June 13, 2016
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda Kuwa 10 Kamena 2016 hafashwe abasirikare 30 barimo umu captain umwe bivugwa ko bashakaga gukoraho ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Umuvugizi w’igisirikare witwa Paddy Ankunda akaba yemeje aya makuru aho yagize ati “hari abasirikare 30 bafashwe mu bigo bya gisirikare bitandukanye bacyekwaho gushaka guhirika ubutegetse ubu bakaba bafunzwe ariko turacyakora iperereza dufatanije na polisi”.
Ibi Paddy akaba yarabitangarije igitangazamakuru AFP aricyo dukesha iyi nkuru .
Biravugwa ko aba basirikare bafatanije umugambi na Dr.Kiiza Besigye nawe ufungiye muri Gereza ya Luzira aho ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Paddy akaba yanavuze ko hari n’Umudepite umwe wo mu Ishyaka rya Opozisiyo rya FDC rihagarariwe na Dr.Kiiza Besigye na Gen.
Mugisha Muntu wafashwe nawe ari mu mugambi wo guhirika ubutetsi bwa Perezida Museveni .
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Paddy Ankunda akaba yavuze ko umudepite witwa Michael Kabaziguruka uturuka mu Ishyaka rya Dr.Kiiza Besigye ariwe wafashwe nawe ari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni .
Umuvugizi w’Ishyaka rya FDC rya Besigye witwa Ssemujju Nganda akaba yatangarije abanyamakuru ko yasuye Michael Kabaziguruka akamubwira ko yabajijwe ku bijyanye n’umutwe w’abasirikare b’inyeshyamba zashakaga gukura Perezida Museveni ku butegetsi maze avuga ko ibyo yabajijwe atabizi .
Muhungu John
2,662 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply