umu amakuru- Abitwaje intwaro mu Burundi bihanangirije uzabitambika imbere ko bazamuhitana baje gukuraho ubutegesi bwa Nkurunziza. | Umusingi

Abitwaje intwaro mu Burundi bihanangirije uzabitambika imbere ko bazamuhitana baje gukuraho ubutegesi bwa Nkurunziza.

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kibagezaho amakuru acukumbuye kandi kikabagezaho amakuru yo hirya no hino ku Isi yose ,uyu munsi kirabagezaho amakuru yo mu gihugu cy’uBurundi.

Amakuru aturukayo kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 aravuga ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro bajugunye amatrakiti (Inzandiko)banditse bihanangiriza umuntu wese uzagerageza kubitambika imbere bazamuhitana.

Nkuko muri bubibone kuri izo nzandiko abo bantu banditse bakazikwirakwiza muri  komine Gisagara y’intara ya Cankuzo barangije hejuru y’izo nyandiko bashyiraho ibotoyi by’amasasu y’imbunda n’amasasu.

Nkuko bamwe mu baturage bakunda gusoma Ikinyamakuru Umusingi mu Burundi batubwiye ko izo nyandiko zabateye ubwoba bakaba bavuga ko bashobora gutera bakica abantu .

Igihugu cy’uBurundi kimaze igihe kivugwamo umutekano mucye cyane cyane guhera igihe Perezida Peter Nkurunziza yakorerwaga Coup d’Etat yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu muri Tanzania ariko nyuma agakoresha imbaraga ze n’ubuhanga akisubiza ubutegetsi maze abenshi bari muri uwo mugambi barafungwa abandi baricwa n’abandi barahunga.

Bamwe mu bahunze hari abahungiye mu bihugu bitandukanye abandi berekeza ishyamba kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bikaba bivugwa ko aba barwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bari muri Congo kandi amakuru akavuga ko bamaze gukomera ndetse bihuje n’indi mitwe yinyeshyamba ku buryo bashaka gutera u Burundi.

Ibi bikaba byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuwa 13 Kamena 2019 nkuko bamwe mu babonye izo nyandiko batashatse ko tuvuga amazina yabo kubera umutakano wabo babitubwiye.

Muri iyi myika nk’itatu ishize muri ibi bihugu bya East Africa bivugwamo umutekano mucye aho mu Burundi havugwa ko Red Tabaro ihangayikishije ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ndetse afite ubwoba ko isaha ni saha ishobora kumugabaho igitero n’ubwo afite abamushyigikiye bakomeye ,naho muri Uganda bakaba bahangayikishijwe na ADF nayo yitoreza muri Congo ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Museveni mu gihe mu Rwanda nabo bahangayikishijwe na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa nabo bitoreza muri Congo kandi nabo bivugwa ko bafite abantu bakomeye babashyigikiye .

Kenya yo ihangayikishijwe na Alshabab igaba ibitero bigahitana abantu benshi mu gihe Tanzania nayo ifitanye ibibazo na Kenya ariko yo nta mutwe w’inyeshyamba ukomeye uzwi urwanya ubutegetsi buriho.

Rwego Tony

4,280 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.