Minisitiri Biruta yitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha mu bagenagaciro havugwamo ibibazo agahishyi
— May 7, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019,habaye umuhango wo guhererekanya ububasha mu kigo gishinzwe igenegaciro ,uwo muhango ukaba wari witabiriwe na Minisitiri Vecent Biruta .
Muri uyu muhango hagaragajwe ko hari bamwe mu banyamuryango b’uru rugaga badahuza na bagenzi babo mu migendekere n’imikorere y’uru rugaga.
Umuyobozi w’uru rugaga ucyuye igihe bwana Egide GATSIROMBO, yagaragaje ibibazo bigera kuri bine bisa n’ibiyoboye ibindi mu mbogamizi uru rugaga rugihura nazo, ikiza imbere ni ubumwe busa n’ubutarashinga imizi muri uru rugaga.
Yagize ati ”urugaga rugeze kure ugereranyije n’uko rwatangiye, ariko na n’ubu ntiturabasha guhuza imikorere y’abagenagaciro, ku buryo hagaragaramo ubunyamwuga bucye, turacyafite ibibazo by’amikoro bituma tutabasha kugera kuri ubwo bunyamwuga, dufite ikibazo cy’imyumvire y’abo dukorana n’abo dukorera itarazamuka. Hari ikibazo kivutse vuba cy’ubumwe hagati y’abanyamuryango bwasubiye inyuma, turifuza ko komite nshya ikora ibishoboka ubu bumwe bukagaruka”.
Bwana Egide yashimangiye ko nta bumwe, iterambere ry’umwuga w’igenagaciro ritaba rigishobotse yasabye kandi abanyamuryango b’uru rugaga kudakunda amafaranga cyane ngo bibagirwe kwiga ubumenyi bushya buzajya bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ibitandukanye n’ibi ngo ntibyatuma uru rugaga rutera imbere.
Umuyobozi mushya w’uru rugaga bwana David DUSHIMIMANA, yagarutse kuri ibi bibazo byari bimaze kugaragazwa n’uwo asimbuye maze yiyemeza ko ibibazo komite icyuye igihe igiye idakemuye, we na Komite ye nshya bagiye kwihatira kubikemura ku ikubitiro.
Ati ”Turabizi ko ibi bibazo bihari, turasaba ubufatanye kugirango inshingano duhawe zigende neza. Turashaka gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe mu mwuga w’abagenagaciro, tuzaharanira ko abagize uru rugaga biga ubumenyi bushya buzatuma bakora neza umwuga wabo bakiteza imbere banateza imbere igihugu” .
Minisitiri w’ibidukikije Dr.Vincent Biruta,yasabye abagenagaciro kwihesha agaciro kuko nta wakabaha batabigizemo uruhre, ati ”Nta wundi uzabaha agaciro. Ibibazo byavuzwe turifuza ko mwabisiga inyuma mugafatanya. Sinzi izindi nyungu abashaka kubavangira baba bafite. Mugomba kubagarura mu murongo, natwe muzatubwire tubafashe, ariko abazananirana nabo ntibazabakereze”.

Minisitiri w’ibidukikije Dr.Vincent Biruta

Minisitiri w’ibidukikije Dr.Vincent Biruta abicaye hagati

Egide GATSIROMBO, umuyobozi w’urugaga ucyuye igihe ibumoso na David DUSHIMIMANA, umuyobozi mushya w’urugaga rw’abagenaciro mu Rwanda bahererekanya ububasha
Umwe mu bakoranye n’Abagenagaciro ariko wadusabye ko tudatangaza amazina ye yagize ati “Aba bantu biragoye ku bizera kuko bashinjwa ruswa cyane kuko iyo hari umutungo ushaka gutezwa cyamunara wenda hari abantu bashanye kubera imitungo yabo nk’inzu cyangwa isambu hari igihe usanga umwe mu bashwanye akumvikana n’umugenagaciro ugasanga umutungo bawutesheje agaciro cyangwa ushaka kuwugura nawe akaba yakorana nabo ari nabyo twumva bituma havugwamo ibibazo byinshi”.
Havuzwe byinshi ubwo hategurwaga amatora y’abayobozi bashya kuko abari bariho manda yabo yari yararengeje igihe kirekire aho bivugwa ko uwayoboraga atashakaga ko haba amatora ku buryo yayoboye manda zirenga ebyiri zose biteza umwuka utari mwiza mubanyamuryango.
Umuyobozi mushya nawe yari amaze amezi abiri yaratorewe uyu mwanya, ariko hatinda kubaho ihererekanyabubasha kubera ko uwo bari bahanganye atari yemeye ko yatsinzwe mu matora. We n’abandi bagera kuri 40 bari bandikiye Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta basaba ko amatora asubirwamo kuko bo bemezaga ko yabayemo uburiganya. Gusa byarangiye hemejwe ko amatora yabaye mu mucyo hemezwa komite nshya yahawe inshingano muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha.
Bamwe batangarije ikinyamakuru Umusingi ko n’ubwo hemejwe umuyobozi mushya ariko abenshi batemera hashobora kuzakomeza kutumvikana ndetse bikagira ingaruka mu mikorere.
Gatera Stanley
3,903 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply