U Rwanda gushyirwa ku mwanya wi 155 mu bwisanzure bw’itangazamakuru hari icyo bivuze ?
— April 20, 2019
Please enter banners and links.

Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs Sans Frontieres) washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru rukaba ruri mu ibara ry’umutuku. Umwaka ushize wa 2018, u Rwanda rwari rwashyizwe ku mwanya wa 156 rukaba rwari rufi amanota 52,9. Muri uyu mwaka rwabonye amanota 52,43, rumanukaho umwanya umwe, kuko uko amanota agabanuka niko igihugu kiba gihagaze neza.
Nubwo u Rwanda rwashyizwe kuri uriya mwanya, raporo zitandukanye zikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) zigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo gishimishije.
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu mwaka wa 2018 ku iterambere ry’itangazamakuru bwagaragaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwaje ku isonga n’amanota 81,3%.
Ku isi igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Norvège, aho gifite amanota 7,82. Na ho igihugu kiza ku mwanya wa nyuma mu rwego rw’isi yose ni Turkménistan, kiri ku mwanya wa 180, gifite amanota 85,44.
Igihugu cya mbere muri Afurika mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Namibia, kiri ku mwanya wa 23 kikaba gifite amanota 18,95. Iki gihugu gikurikirwa na Cap-Vert iri ku mwanya wa 25 n’amanota 19,81.
Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, igihugu kiza mu myanya ya hafi ni Kenya iri ku mwanya wa 100 n’amanota 32,44. Ethiopia iri ku mwanya wa 110 ikaba ifite amanota 35,11. Tanzania iri ku mwanya wa 118 n’amanota 36,28, na ho Uganda ikaza ku mwanya wa 125 n’amanota 39,42.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yo iri ku mwanya wa 154, u Burundi bukaba ku mwanya wa 159.
Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka watangiye gusohora raporo zigaragaza ubwisanzure bw’itangazamakuru guhera mu mwaka wa 2002, igakorwa ku bihugu 180.
Kugira ngo ukore urutonde, uyu muryango, ubanza gutegura ibibazo biri mu ndimi zitandukanye bigenewe abanyakamuru b’umwuga, abanyamategeko, abahanga mu mibanire y’abantu (sociologues), bagasubiza ibyo bibazo bikaza ari byo biherwaho hakorwa urutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana.
Mu gushyira ku rutonde ibihugu, hanakoreshwa amabara, aho usanga ibihugu biri mu mweru bihagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ibiri mu muhondo na byo biba biri ku rwego rwiza, mu ibara ry’icunga (orange) byo usanga hari ibibazo bigaragaramo bibangamiye ubwisanzure, ibara ry’umutuku rikavuga ko igihugu gifite ibibazo bikomeye, na ho ibara ry’umukara rikavuga ko ibintu byageze aharindimuka.
3,157 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply