Abanyamuryango 755 bagize Koperative tubuvemo twihangire imirimo y’abakora uburaya muri Karongi bakeneye ubufasha.
— April 1, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 26 na 27 Werurwe 2019 abanyamakuru bakorere ibitangazamakuru bigize Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru byiyemeje kurwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA basuye Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho icyorezo cya SIDA gihagaze muri ako Karere.
Kubera ko Akarere ka Karongi gasurwa n’abamukerarugendo bityo ABASIRWA ikaba yarashakaga kureba uko serivise z’ubuzima zitangwa muriu ako Karere .
Abanyamakuru bahereye ku bitaro bikuru bya Kibuye baganirizwa n’umuganga ushinzwe kwakira abarwaye cyangwa abashaka kwipimisha agakoko gatera SIDA witwa Dusabimana Innocent ndetse amaze kubaganiriza uburyo bakiramo bakanavura abarwayi yanabatembereje ibyumba bikorerwamo iyo serivise y’abafite agakoko gatera SIDA n’abipimisha ndetse n’abana bafite icyo kibazo.
Dusabimana yavuze ko iyo serivise yo gupima abantu no kubaha imiti igabanya ubukana yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2004 bakaba bari bafite abarwayi 901 abagore 524,abana 38 abagabo bakaba 377.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage w’Akarere ka Karongi Mukeshimana Drocelle na Innocent Bahati uhagarariye itsinda ry’Abanyamakuru ndetse akaba ariwe Munyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA
Abanyamakuru bavuye mu bitaro bya Kibuye ku munsi wakurikiyeho bajya gusura abakora uburaya bibumbiye muri Koperative yitwa Tubuvemo twihangire imirimo ifite abanyamuryango 755.
Perezidante wa Koperative witwa Uwimana Cecile yavuze ko n’ubwo ari benshi ariko nta bikorwa bifatika bafite ahubwo bakeneye inkunga kugirango babone ibyo bakora bibabuza gusubira mu buraya.
Perezidante akaba yaravuganye n’uburakari agira ati “Turambiwe abantu bahora baza bakaduhamagaza batubwira ko bagiye kuduha ubufasha tugategereza tugaheba ntago tuzahora muri ibyo rwose abandi bazaza ntago tuzongera kubitaba”.
Yakomeje avuga ko ari igitekerezo bigiriye ubwabo cyo kuva mu buraya kuko ari umwuga mubi uteza ibibazo ndetse ugayitse bityo bakava mu muhanda kuko uwo mwuga ukwirakwiza agakoko gatera SIDA.
Yashimiye ikigo nderabuzima cya Kibuye ko babahaga kondomu ibihumbi 15 akabisinyira ndetse bakabafasha gupima agakoko gatera SIDA ku bushake n’abanduye bagafata imiti igabanya ubukana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati akaba yaragerageje kubasobanurira ko ABASIRWA yo itaje kubabaza ibibazo bafite kugirango ibatere inkunga ahubwo ari abanyamakuru baje kubabaza ibibazo bafite kugirango babakorere ubuvugizi ibibazo byabo bikemuke.
Bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative Tubuvemo twihangire imirimo batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite bavuze ibibazo bafite byinshi birimo gucuruza agataro DASSO ikabafata ikamena ibyo bacuruzaga ,kubasanga mu mazu aho bacumbitse bakabatwara kubafunga ,gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badafitiye ubushobozi,kubura amafaranga yo kurihira abana babo amashuri n’ibindi byinshi.
Barasaba Leta ko bateye intambwe bagashinga Koperative igamije kubakura mu buraya ariko ntacyo irabagezaho bityo bakaba basaba Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta ko yabatera inkunga bakabona ibyo bakora bibinjiriza dore ko nabo batishimiye gukora uburaya bubateza ibibazo.
Umwe mu bakora uburaya utarashatse ko tuvuga amazina ye mu kinyamakuru yagize ati “Tubonye ibyo dukora ikindi twaba dushaka n’iki?ntago nishimiye ko nakwandura SIDA nkiri muto nta n’ubwo nishimiye kwitwa indaya no guhora dufungwa icyo dushaka ni uko twabona ibyo dukora byaduteza imbere kuko ntago waba ufite ibyo ucuruza abakiriya baza ngo wongere gutekereza uburaya”.
Abanyamakuru bamaze kumva ibibazo by’abakora uburaya bagiranye ikiganiro na Visi Meya w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza Mukeshimana Drocelle akaba yaragize ati “Hari bimwe mu bibazo by’aba bagore tutari tuzi turabizeza ko tugiye kubikurikirana”.
Gatera Stanley
3,498 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply