Umupolisikazi mukuru w’umugore muri Uganda niwe wapfiriye mu ndege ya Ethiopia kandi n’umugabo we yishwe n’impanuka
— March 12, 2019
Please enter banners and links.

Uyu munsi tariki 12 Werurwe 2019 umuryango w’umupolisikazi wo muri Uganda witwa Alalo Christine nibwo wamenye ko yaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopia.
Musaza we witwa Peter Elam niwe wabwiye itangazamakuru ko yumvise kuri radio ko hari indege ya Ethiopian Airline yakoze impanuka abantu 157 bose bapfiramo atangira gukurikirana abaza amakuru nyuma y’igihe abaza uwagomba kwakira ku kibuga CP Alalo Christine amubwira ko ataraza.
Alalo Christine yari avuye mu gihugu cya Italy mu butumwa bw’akazi ariko ajya guhaguruka kuza muri Uganda akaba yarabanje kuvugana na musaza we amubwira ko agiye guhaguruka n’indege ariko ntiyamubwira indege imuzana.





Peter Elam yagize ati “Namaze kumva ayo makuru mbajije uwagombaga kumwakira ku kibuga cy’indege ambwira ko ataraza hanyuma nibwo twatangiye gushaka uko tubaza muri Ethiopia niko kuduha amamzina ye ko yari mu ndege yakoze impanuka ariko twibazaga impamvu ibindi bihugu byamenye amakuru y’abantu babo baguye mu mpanuka twe ntitubimenye”.
Peter yakomeje avuga ko n’umugabo wa Alalo nawe yapfuye yishwe n’impanuka none n’umugore we niyo imwishe ati n’ibyago bikomeye tugize nk’umuryango we.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda Fred Enanga akaba yemeje aya makuru avuga ko Christine yapfuye ari ku kazi akaba yarinjiye muri Polisi mu mwaka wa 2001 kandi akaba yakoraga akazi ke neza ndetse yubahwa cyane.
Enanga akaba yavuze ko Polisi ibabajwe n’urupfu rutunguranye rwa Alalo Christine kandi yihanganishije umuryango we bakaba barimo gutegura abantu bazajya gukurikirana iby’umurambo we kugirango ushyingurwe mu cyubahiro muri Uganda.
Muhungu John –Kampala
7,002 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply