Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Mugabe Robert afungwa indi minsi 30 y’agateganyo
— February 28, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umunyamakuru Robert Mugabeakomeza gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo nkuko byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye.
Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye Mugabe gukomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe bukomeje iperereza ku byaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.
Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice yabanje gutabwa muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.
Mu Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko aburana afunzwe ahita asubizwa muri gereza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.
Ku wa Kabiri tariki 19 Gashyantare Mugabe yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama. Ubushinjacyaha bwamusabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari ibindi bimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.
Bwabwiye urukiko ko Mugabe yakomeza gufungwa by’agateganyo, kuko iminsi yahawe yo kuba afunzwe yarangiye iperereza ritararangira.
Mugabe waburanaga nta munyamategeko afite, yavuze ko ‘baravuga ibimenyetso bya DNA kandi byarafashwe ndetse no mu Rwanda dufite ikigo kibipima kandi babijyanyemo.”
Ubwo Umucamanza yabazaga Mugabe impamvu yanze ko afatwa DNA ku yindi nshuro, yavuze ko adakwiye kuba umuntu uhora akorwaho ubushakashatsi kuko n’ibimenyetso byamufashwe mbere ubushinjacyaha butagaragaje icyavuyemo.
2,904 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply