umu amakuru- Gukingira ikibaba abayobozi b’Akarere ka Ruhango b’ikomeje guhombya Leta. | Umusingi

ito_mbabazi_francois_xavier_umuyobozi_w_akarere_ka_ruhangoGukingira ikibaba abayobozi b’Akarere ka Ruhango b’ikomeje guhombya Leta.

Please enter banners and links.

ito_mbabazi_francois_xavier_umuyobozi_w_akarere_ka_ruhango

Akarere ka Ruhango kavuzwemo kunyereza amafaranga ya Leta ndetse kavugwamo imikorere mibi itandukanye ariko yose iganisha ku mitungo no kunyereza ariko kugeza uyu munsi bamwe mu baturage baribaza impamvu inzego zibishinzwe ntacyo zirakora.

Ikinyamakuru Umusingi cyamenye amakuru ko hari rwiyemezamirimo Akarere kahaye watsindiye isoko ryo kubaka ibimoteri aratangira ariko ba Meya ba Ruhango isoko bararimwambura bariha undi rwiyemezamirimo witwa Aimable ndetse bamuha Miliyoni Magana abiri na Mirongo itanu (250M)amaze kuzifata yigira muri Sudan.

Rwiyemezamirimo wa mbere wari watsindiye isoko ryo kubaka ibimoteri ahitwa Rwoga ,ubu akaba yarareze Akarere ka Ruhango gategekwa kumwishyura Miliyoni Makumyabiri n’eshanu (25M) ayo yose n’amafaranga ya Leta aba arimo guhomba kubera imikorere y’abayobozi bako Karere.

Kambayire-Visi-meya-assoc-Ruhango

Kambayire wari gitifu w’Akarere ubu ni Visi Meya

ito_mbabazi_francois_xavier_umuyobozi_w_akarere_ka_ruhango

Meya Mbabazi Franscois

Sibyo gusa kuko hari imodoka itwara abarwayi (Ambulance)yari yahawe ikigo nderabuzima cya Mwendo aho kuyijyanayo bahise bayijyana mu I Garage I Kabgayi aho imaze imyaka irenga ibiri buri munsi iyo modoka aho iparitse ibarirwa ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda ,ayo mafaranga akaba agera muri Miliyoni eshatu.

Umwe mu baturage utarashatse ko amazina atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko impamvu imodoka ya Ambulance yajyanywe mu I Garage ari uko bashakaga ko bayibarira amafaranga menshi nabo bagasaguraho ayabo ariko abo mu kanama gashinzwe amasoko barabitahura umugambi urabapfubana bakareba kuyikurayo bari bubazwe amafaranga yayikoresheje aho yavuye kandi barayijyanye bavuga ko yapfuye birabayobera bahitamo kuyireka burundu ikigumira mu I Garage kuko ubu bitewe n’igihe ihamaze amafaranga yayishyura parikingi gusa yagura indi modoka .

Uretse rwiyemezamirimo wahunganye amafaranga y’Akarere yo kubaka ibimoteri n’imodoka ya Ambulance hari n’ikibazo cy’amazu 2 yubatswe ku rutare rwa Kamegeri nayo bivugwa ko amafaranga yavuzwe ari menshi cyane ugereranije ni uko ayo mazu angana.

Hari moto nayo yari yarahawe ikigo nderabuzima cya Mwendo cyayoborwaga na Kabanda Florbert wafatanije na Meya wa Ruhango Mbabazi Franscois Xavier bakajyana imodoka mu I Garage ariwe watanze moto y’ikigo yayoboraga ikajya kwigishirizwaho gutwara moto ikaba yarapfuye nayo iparitse.

Abaturage baribaza impamvu amakuru yose azwi mu Karere ariko inzego zikaba ntacyo zirabikoraho ahubwo bamwe bagenda bigamba ko niyo ibinyamakuru byakwandika ibyo bishaka ntacyo byahindura.

DSC05809DSC05814

Imodoka ya Ambulance yaboreye mu i Garage yakabaye itwara abarwayi b’indembe kwa Muganga (Photo Umusingi)

DSC05811DSC05815

Kabanda Florbert yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko niyo cyakwandika inshuro igihumbi ntacyo byatanga none bisa nkaho ibyo yavuze ari ukuri kuko abantu bari baza ibibazo byo kunyereza amafaranga no gusesagura imitungo ya Leta ariko ntibakurikiranwe mu gihe abandi bahita batabwa muri yombi.

Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rutsiro barafashwe mu mezi ashize bavugwaho imikorere mibi ndetse n’abanyamabanga b’imirenge benshi barafunzwe bazira imikorere mibi ariko aba Ruhango bo bakingirwa nan de ikibaba?.

Ku kibazo cy’amoto Kabanda Florbert yavuze ko cyabaye yarahavuye kubera iyo mpamvu bikwiye kubazwa uwamusimbuye ariko yiyibagije ko icyaha ari gatozi ku wagikoze ,ntawabazwa iby’undi.

scanscan0001

Amwe mu mazu atavugwaho rumwe bivugwa ko habayeho gupyeta

Hari n’amakuru avugwa ko igihe Kabanda yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mwendo imiti y’ikigo yajyaga ibura ndetse bikavugwa ko ariwe wayitwaraga.

Ubu Kabanda Florbert akaba afite Clinique 2 imwe mu Ruhango indi I Muhanga ndetse akaba yarasezeye avuga ko agiye kwiga I Bugande ariko amakuru akaba avuga ko ntaho yagiye kwiga.

Ku kijyanye n’imiti ivugwa ko  Kabanda ariwe wayijyanye abajijwe niba abizi ibimuvugwaho yasubije mu mutumwa bugufi kuri Telephone ati “mubabwire bandike”.

Kabanda

Kabanda Florbert wayoboraga ikigo nderabuzima cya Mwendo

Ikindi bamuvugaho ni uko yasezeye ubwo ibi byose byavugwaga ariko mu matora y’inzego zibanze akaba yarasubiyemo ,abantu bakibaza uburyo asubiramo kandi yari yarasezeye.

Ku kibazo cy’imikorere mibi muri Ruhango Meya Mbabazi Franscois akaba yaranze kugira icyo adutangariza uretse rimwe yigeze kubwira umunbyamakuru ati “ibinyamakuru niyo byanyandika ibingana gute ntacyo bimbwiye”.

N’ubutumwa bugufi ntajya abusubiza kandi azi neza ko umuyobozi wese afite inshingano yo gutanga amakuru.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Twahitwa Celestin niba iki kibazo bakizi n’ingamba zafatwa kuko abaturage muri Ruhango bibaza uburyo umutungo wa Leta wangizwa n’abantu ntibabibazwe bikabayobera ariko ntiyitabaga Telephone ye.

Ubwanditsi

3,294 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.