Uganda:Abafshe umunyeshuri bugwate bagasaba ababyeyi be Miliyoni 7 hamaze gufatwa 6 ariko umwana baramwishe
— February 12, 2019
Please enter banners and links.

Oscar Peter Nduhirwe wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya Akagera yafashwe bugwate n’abantu batazwi basaba nyina witwa Jackline Atukunde Miliyoni 7 kugirango umwana we batamwica.
Nyina wa Oscar Peter Nduhirwe bamuhaye Telephone avugana na nyina ati Mama ntago ndimo gukina bamfashe.
Jackline Atukunde avuga ko yabasabye kumuha umwana we baravugana bamubwira kohereza amafaranga vuba maze abwira umugabo we ukorera mu Rwanda uko bimeze maze ako kanya yohereza Miliyoni 5 kugirango umwana we aticwa.
Mbere yo kohereza amafaranga yasabye ko bamwongera umwana we bakavugana hanyuma bamuha umwana uteri uwe yamubaza amazina ya se wabo n’amazina y’ishuri umwana ntabivuge nibwo bamenye ko umwana yishwe ahubwo bashaka amafaranga kandi umwana bamaze ku mwica.


Umwe mu bishe Peter Oscar amaze gufatwa

Iburyo ni nyina wa nyakwigendera asobanura uko byagenze

Umwe mu bamwishe amaze kwerekana aho bamushyinguye Polisi imaze gucukura imusangamo

Ibumoso niwe wakuriye igikorwa cyo gufata abishe umwana Oscar Peter


Umusarani babanje kumufungiranamo
Bahise bamenyesha Polisi itangira gushakisha nimero bakoreshaga basaba amafaranga kugeza ubwo bafashe umwe bamusanze aho yari yahungiye muri Ibanda bakoresheje GPS .
Ronald Twijuke n’umwe mu bafashwe ahita ajya kubera aho umwana bamushyinguye,Polisi iracukura isanga koko umwana ariho ashyinguye ndetse baramushyinguye bamuziritse imigozi bigaragara ko umwana yishwe mu bubabare bukabije.
Keneth Tindimwebwa niwe wayoboye igikorwa cyo gukurikirana aba bantu basabaga amafaranga ndetse bishe uwo mwana akaba yavuze umwe mu bafashwe yari yamaze kumenya ko Polisi yabyinjiyemo ahungira ahitwa Nyamabare ariko baramugenzuye kugeza ubwo bamufashe bamusanga simcard zose zakoreshwaga basaba ababyeyi amafaranga.
Bamwe mu baturage basabye Leta ko yakaza ingamba n’ibihano bikomeye ku bantu nk’abo bafata abantu bugwate bagasaba amafaranga kandi bakica abantu kuko bamaze kuba benshi mu gihugu bicwa bafashwe bugwate bamwe mu bishwe bikavugwa cyane harimo umukobwa witwa Suzan Magara n’abandi batandukanye.
Muhungu John- Kampala
4,444 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply