umu amakuru- Umugore yagiye gukodesha abatemaho ukuguru kw’umugabo we ataziko ari abapolisi | Umusingi

Umugore yagiye gukodesha abatemaho ukuguru kw’umugabo we ataziko ari abapolisi

Please enter banners and links.

POLIISI ya Bulaga ku muhanda ujya Mityana yafashe umugore wari wakodesheje abagabo 2 ashaka ko batema ukugura kw’umugabo we kugirango amukureho 90.000 Amashilingi yari yagurishije amatafari yokeje.

Jane Najjuuko w’imyaka 39, utuye Ssumbwe ku muhanda ujya Mityana mu gihugu cya Uganda niwe wagiye gushaka abagabo 2 kugirango abahe amafaranga bamutemereho umugabo we witwa Sinan Nsubuga w’imyaka 35 ukuguru.

Najjuuko yavuze ko kugirango ashakane na Nsubuga ni uko yari amaze gutandukana n’umugabo we wa mbere babyaranye abana 3 ariko uwo mugabo akaba yarakoze impanuka muri 2015 arapfa.

Yavuze kuva icyo gihe cyose umugabo atamufashaga kandi afite abana ndetse akamuhohotera ari ho yakuye uburakari bwo gushaka kumutemaho ukuguru.

Yakomeje avuga ko mu minsi ishize umugabo we yagurishije amatafari bari barabumbye barayotse ayagurisha 600,000/-ariko amuhaho 2,000/-gusa akavuga ko ibyo byatumye arushaho kurakara.

Mucyumweru gishize kuwa gatatu nabwo umugabo we yagurishije igice cy’amatafari cyari gisigaye ku mashilingi 900,000/- ntiyamuhaho n’igiceri 100.

Najjuuko yagize ati “Nahise njya gushaka inshuti zingire inama hanyuma umwe mu nshuti zanjye andangira abamfasha kuyamukuraho kuko nashakaga kuyakoramo business nkarihiraho n’abana bakiga”.

Yakomeje avuga ko yatangajwe n’umugore yitaga inshuti ye yagishije inama akamuzanira abapolisi bambaye imyambaro yabasiviri.

Yavuze ko kubera umujinya yamuteye ntago yatekereje ibindi yahise atangira kubabwira umugambi we bamwemerera ko bazabikora bamusaba ibihumbi 200.000 abahaho 50.000 avuga ko andi yari kuyabaha ku yo yari gukura ku y’umugabo we.

Saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru nibwo bari bahanye gahunda ko bari buze bagakora akazi yabahaye ariko baje mbere abanza kubatembereza aho barara mu nzu hose ariko bamufata amajwi n’amashusho atabize agiye kubona abona baramwihindukanye baramufata bamushyiraho icyaha cyo gushaka kwica umugabo we.

Nsubuga umugabo we yabwiye Polisi ko buri gihe abantu n’inyamaswa mu nzu atabizi kandi bafitanye abana 2.

Charles Ssentongo umuyobozi w’Akagali Najjuuko n’umugabo we batuyemo yavuze ko Najjuuko yari yamaze no kugura umuhoro bari gukoresha batemaho ukuguru kw’umugabo we.

4,590 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.