Leta ya Perezida Museveni havuzwe impamvu iruta iya Obote n’iya Amin bose bayoboye Uganda
— January 28, 2019
Please enter banners and links.

Charles Peter Mayiga niwe muvugizi w’Umwami w’Abagande akaba ari umuntu ukomeye cyane muri Leta ya Uganda akaba yavuze ko Leta ya NRM cyangwa Leta ya Museveni nkuko hari ababivuga gutyo iruta kure Leta ya Amin Dada wakoze amateka muri Uganda ikaruta n’iya Obote.
N’ubwo Katikiro Charles Peter Mayiga ashima Leta ya NRM iyobowe na Museveni yanavuze ibyayinaniye birimo kurwanya ubukene nkuko bivugwa ko urubyiruko rwinshi muri iki gihugu rwabuze akazi kandi Leta ifite amafaranga menshi yashora mu mishinga itandukanye abenshi bakabona akazi.
Ikindi yavuze cyayinaniye n’ukubahiriza amategeko kuko usanga muri iki gihugu abantu bakora ibyo bashatse kwica ,kwiba n’ibindi bitandukanye ,nicyo gihugu kibamo abajura bo kurwego rwo hejuru usanga hari abiba bakoresheje kujugunya ibifaranga by’amafaranga y’amiganano kugirango utabizi abitoragure hanyuma bamwibe ,kwibusha imbunda ,gufata mu mifuka no gufata abantu bugwate bagasaba amafaranga menshi umuryango wuwafashwe n’ibindi byinshi.

Obote ubanza hagati Amini na Museveni

Katikiro Charles Peter Mayiga
Charles Peter Mayiga yavuze ko abantu badakwiye kugereranya Leta ya NRM na Leta ya Amini n’iya Obote kuko NRM yakoze byinshi byiza kurusha izo zindi kandi yongeraho ko abantu badakwiye kugereranya abazima n’abapfuye ahubwo bakwiye kwifuza ibihugu nka Iran ,Ghana ,South Korea n’ibindi bihugu bifite icyo biturusha.
Ibi yabivugiye mu nama ya 27 yaberaga mu Lubiri mu rugo rw’Umwami,inama iba buri mwaka.
4,022 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply