Bamwe mu bayoboke ba ADEPER bandikiye RGB bamenyesha izindi nzego batabaza kubera akarengane gakabije kari muri iryo torero
— January 6, 2019
Please enter banners and links.

Bamwe mu bayoboke mu Itorero rya ADEPR batashatse ko amazina yabo atangazwa ariko dufite urwandiko bandikiye RGB batabaza nyuma yo kwandika urwambere rwo Kuwa 26/2/2018 banditse batakamba ko barenganijwe bikomeye na ADEPR.
Kuwa 5 Mutarama 2019 nibwo bagejeje akarengane kabo ku kinyamakuru Umusingi bavuga ko baziko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kivugira abaturage cyangwa kivugira rubanda kugirango nabo kibavugire akarengane bakorewe n’Itorero rya ADEPR.
Umwe mu banditse uru rwandiko dufiteho kopi tuvugana nawe avuga ko birukanywe muri ADEPR mu buryo bwakarengane kuko bakoreshejwe n’abayobozi babo bakababwira kujya muri Nzahuratorero yarwanyije ba Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana kugeza babahiritse kubutegetsi.
Yavuze ko abirukanywe bari barahawe ubuyobozi muri Nzahuratorero umwe ari umuyobozi w’Akarere ka Gasabo undi ayoboye Akarere ka Nyarugenge undi ayoboye Kicukiro ariko Nzahuratorero iza kwandika inyandiko mpimbano kubera bakoraga inama aho izo nyandiko zacurirwaga babona batabyihanganira kandi ari Abakirisitu kandi kizira kubeshya uri umukirisitu bahitamo kwitandukanya na Nzahuratorero ariko kuva icyo gihe batangiye gutotezwa kugeza ubwo birukanywe mu Itorero.
Undi muri aba birukanywe yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “Turasaba ko turenganurwa mwe abanyamakuru cyane cyane Ikinyamakuru Umusingi mudukorere ubuvugizi inzego zibishinzwe ziturenganure dusubizwe mu Itorero kuko ubu badufata nk’ibicibwa tuzira kwitandukanya na Nzahuratorero kandi ubu ariyo iyoboye kandi ibyo bakoraga twabonaga babeshya kandi twe turi abakirisitu”.
Twamubajije niba Nzahuratorero yarakoreraga muri ADEPR mu ibanga ati ibyo niko kuri twabaga muri ADEPR tukaba no muri Nzahuratorero tugakora inama muri Nzahuratorero uriya Muvugizi w’ungirije Karangwa niwe wari uyoboye ururembo rwa ADEPR muri Uganda nawe twahuraga nawe yaje mu Rwanda ndetse bakatubwira gahundo zose.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona uru rwandiko ndetse kimaze kuvugana na bamwe mu barwanditse cyashatse kubaza Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karugarama Ephraim niba iyi baruwa ayizi n’icyo avuga ku karengane bashinjwa ariko ntibyadukundiye kumubona kuri Telephone ye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyadusubije guhera Kuwa 5/1/2019 kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru.
5,725 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply