Abari bazi ko bambuwe imiryango bacururizagamo mu isoko rya Nyagatare Meya yabahaye ikizere
— May 17, 2016
Please enter banners and links.

Bamwe mu bacuruzi bacururizaga mu isoko rya Nyagatare cyera ritaravugururwa bari baraguzemo imiryango yo gucururizamo ariko aho Akarere kubakiye isoko rishya ,abacururizaga mu rya cyera baryambuwe batishyuwe ubu hashize imyaka igera kuri 4.
Bamwe bari barafashe inguzanyo ya Bank kugirango bacuruze ariko Akarere kugeza uyu munsi ntikarabishyura ariko bo bishyura Bank zabagurije kugirango bubake inzu mu isoko bashobore gucuruza babone amaramuko.
Bamwe nkuko babitangarije Ikinyamakuru Umusingi Akarere nta n’ubwo kigeze kabagisha inama ngo baganire uburyo bakwishyurwa ibyabo cyangwa bagahabwa ingurane nkuko amategeko abivuga ahubwo bahawe amategeko ko bagiye gusenya bakubaka isoko ryakijyambere .
Bamwe bavuga ko hari amakuru bumvise ko uwari ufite umuryango umwe bazajya bamuha Miliyoni imwe amafaranga basanga ari make cyane ugereranije nayo Akarere kishyuza aho kubatse abacuruzi bacururizaga cyera.

Meya wa Nyagatare Mupenzi George
Iki n’ikimwe mu byari byazinduye abaturage ubwo Perezida Kagame yari busure Akarere ka Nyagatare bifuzaga kumubaza impamvu batishyurwa ingurane z’amazu yabo bacururizagamo hatarubakwa isoko rishya?.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Karere ka Nyagatare rwaje gusubikwa maze abaturage ba Nyagatare bataha bababaye cyane kubera batabonye uko bibariza ibibazo bafite bitandukanye ndetse harimo icyo cy’isoko bavuga ko batarishyurwa.
Hari bamwe mu bari bafite imiryango mu isiko rya cyera bishyuza Akarere ariko amakuru avugwa ni uko Akarere kumvise ko Perezida Kagame agiye gusura ako Karere bityo ubuyobozi bw’Akarere bugatangira kubahamagara bababwira kuzana konte zabo kugirango babishyure.
Amakuru aturuka mu baturage ba Nyagatare ni uko aho urugendo rwa Perezida Kagame rusubikiwe n’izindi gahunda zo kubishyura zisa nizahagaze kuko ntacyo bongeye kumenyeshwa.
Iki n’ikibazo Meya Sabiti yari yarananiwe gucyemura ndetse yakabaye ariwe ukibazwa ariko Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyarabajije Meya mushya Mupenzi George impamvu abari bafite imiryango bacururizamo mu isoko cyera batarishyurwa kandi Perezida ari hafi gusura ako Karere ka Nyagatare bamwe barahamagawe basabwa konti ngo bishyurwe ariko bakaba batarishyurwa.
Meya Mupenzi George Kuwa 14 Gicurasi 2016 akaba yaragize ati “ntago babasabye konte kubera ko Perezida yari agiye gusura Akarere ka Nyagatare ahubwo njyanama y’Akarere niyo yicaye yiga ikibazo ihitamo kubasaba konte ngo abujuje ibyangombwa batangire kwishyurwa mu cyumweru gitaha bamwe bazatangira kwishyurwa nibirenga icyumweru gitaha uzambaze impamvu”.
Gatera Stanley
3,021 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply