umu amakuru- Abafite inganda zitunganya umuceri zikawugurisha mu gihugu bugarijwe n’ibibazo bishobora gutuma bahomba bagafunga imiryango Leta itagize icyo ikora | Umusingi

Abafite inganda zitunganya umuceri zikawugurisha mu gihugu bugarijwe n’ibibazo bishobora gutuma bahomba bagafunga imiryango Leta itagize icyo ikora

Please enter banners and links.

Mu buhinzi bundi usanga abahinze barejeje nta kibazo bafite ariko abahinga umuceri abesnhi bararira kubera kutishyurwa n’azimwe mu nganda zitunganya umuceri zikanawucuruza.

Umwe mu baturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba akaba umuhinzi w’umuceri utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abahinzi b’umuceri bafite ibibazo baterwa no kutishyurwa neza amafaranga y’umuceri baba bacuruje muri Koperative barimo.

Abahinzi b’umuceri bavuga ko basarura umuceri bakawukusanyiriza muri za Koperative baba bibumbiyemo nayo ikawucuruza ku nganda ariko ubu bamwe bavuga ko hashize igihe batishyurwa kubera ko umusaruro wabo babwiwe ko wabuze isoko ukiri mu nganda ziwutunganya zikawucuruza.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko kivugira abaturage cyashatse kwinjira mu kibazo kumenya igituma abahinzi b’umuceri badahembwa kugirango nabo bagire ibyo bakoresha amafaranga mu rwego rwo kwiteza imbere tubaza bamwe mu bafite inganda ibibazo bafite bituma batishyura Koperative z’abahinzi nazo zikishyura abahinzi.

Umuceri upakirwa muri stock

Inganda zitunganya umuceri

Umuyobozi w’uruganda rw’umuceri rwa Nyagatare Rice Mill witwa Basabira Laurent twaganiriye nawe Kuwa 11 Ukuboza 2018 maze atubwira ko we abakozi n’abahinzi bamaze kwishyurwa ariko avuga ko bakorera mu bihombo kubera kubura isoko ,gusoreshwa amafaranga menshi atuma umuceri uhenda bigatuma utagurwa ndetse n’abandi bantu bafite utumashini tutemewe dutunganya umuceri .

Basabira yagize ati “Twabuze isoko kubera indi myaka yeze neza ugasanga ku isoko ihendutse abaturage bakaba ariyo bagura aho kugura umuceri ugasanga ku isoko umuceri utagurwa”.

Ikindi Basabira yasabye ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority)ko cyabasonera imisoro bishyuzwa byibuze nk’imyaka 5 kugirango babanze biyubake naho mu gihe ngo nta gikozwe inganda zizafungwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya no mu zindi nganda zitandukanye niba naho harimo ibibazo maze kivugana na Betty umuyobozi (Manager)w’uruganda rwa rw’umuceri rwa Gatsibo rurimo 40% ya Leta maze nawe avuga ko ububiko bw’umuceri (Stock) yuzuye babuze aho bagurisha umuceri kugirango bishyure abahinzi.

Betty abajijwe ku mafaranga batarishyura abahinzi yavuze ko ubu basigaje Koperative ebyiri gusa zibishyuza Miliyoni 130 ati “Uje hano ku ruganda tukakwereka imiceri yose iruzuye twabuze isoko ariko turagerageza tukagurisha buhoro buhoro tukishyuraho uko tuyabonye kandi nabo tuvugana nabo barabizi”.

Uyu muyobozi w’uruganda rwa Gatsibo rw’umuceri yavuze ko bishyuzwaga Miliyoni hafi Magana arindwi ubu bakaba baragerageje kwishyura bakaba basigaje ideni rya Miliyoni 130 gusa ati urumva ko ntako tutagize ariko tubonye isoko twagurisha tukishyura.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafite inganda zitunganya umuceri zikanawucuruza ryitwa Rwanda Forum Rice Mill maze uwitwa Peter UWAMAHORO umuyobozi w’ungirije maze nawe yunga mu ry’abandi bari bavuze ko inganda zitunganya umuceri zikanawucuruza ko nta soko ry’umuceri rihari kubera indi myaka yeze ari myinshi abaturage bagahitamo kugura indi myaka ihendutse nk’ibijumba ,ibigori ,kawunga ikaba nyinshi ndetse avuga ko hari n’imiceri iva hanze kandi ihendutse kurusha ikorerwa mu Rwanda.

Peter Uwamahoro nawe yasabye ko RRA yabasonera imisoro nk’imyaka itanu byibuze bakabanza kwiyubaka naho bitabaye ibyo ko ibihombo bishobora gutuma badakomeza gukora.Uwamahoro yagize ati “Twagerageje kwegera inzego za Leta nka MINICOM na MINAGRI kandi twizeye ko bazumva impungenge zacu bakaduha igisubizo cyiza kuko dufite Leta yumva ibibazo by’abaturage bakabikemura”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubishinzwe muri MINICOM witwa Opila tumuhamagaye ntiyatwitaba ndetse tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa ntiyadusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje gishaka kubaza muri Minisiteri y’ubuhinzi niba hari icyo yafasha abacuruzi bafite inganda mu gihugu mu gucyemura ibibazo bibugarije maze kuri Telephone ye igendanwa Cyubahiro ubishinzwe nawe ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza kuri icyo kibazo nawe ntiyadusubiza.

Ibibazo byo kubura isoko,ibiobazo by’abantu bafite utumashini tutemewe dutonora umuceri twabaye twinshi ,umusoro wa TVA wa 18% bavuga ko ari mwinshi kandi Leta ivuga ko umuceri uataragera mu ruganda udasoreshwa ariko wagera mu ruganda ugasoreshwa 18% bakavuga ko haba harimo nayo wasonewe utaragera mu ruganda ,guha abahinzi ifumbire byose n’ibindi byinshi bifuza ko byaganirwaho bigakemuka bagakora ubucuruzi bwunguka kandi bufitiye umuhinzi akamaro.

Gatera Stanley

5,480 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. bakunda December 14, 2018 at 9:33 am

    RRA nikigo cya Leta kandi gikorera kumihigo nkibindi bigo bya leta byose ubwo urumva cyabasonera gute kandi niho ikibazo gishingiye ubwo rero nukwemera mugahama hamwe mugahomba umuti ntiwaboneka

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.