Wahahirana ute n’ikindi gihugu mu gihe uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akaburirwa irengero-Perezida Kagame
— December 13, 2018
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafunguye kumugaragaro Inama ya 16 y’Umushyikirano, agaruka ku mubano uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko ubuhahirane bugomba kujyana n’umutekano w’abantu n’ibintu.
Ibi Perezida Paul Kagame abitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukuboza 2018.
Perezida Kagame yavuze ku buhahirane n’ibindi bihugu ariko avuga ko mu buhahirane hagomba no kurebwa umutekano ati “Wagirana ute ubuhahirane n’igihugu mu gihe umuturage yambuka umupaka afatwa agafungwa cyangwa akaburirwa irengero?”.
Iyi nama ya 16 y’Umushyikirano yahuriyemo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi bakuru b’igihugu, amatorero n’amadini, imiryango itari iya leta, abikorera n’abanyarwanda baba mu mahanga basaga 2000 iribanda cyane kuri gahunda y’igihugu igamije impinduka, iterambere ry’ubukungu, kwihaza kw’igihugu no kureba ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu muri izo gahunda.
Ni inama ngarukamwaka iteganywa n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003 mu ngingo ya 168, ikaba urubuga ruha Abanyarwanda uburyo bwo kujya impaka ku byerekeye Igihugu, Ubuyobozi bw’ibanze n’ubumwe bw’Abanyarwanda, iya mbere ikaba yarabaye kuwa 28 Kamena 2003.


Abitabiriye inama y’Umushyikirano

Iyi nama y’Umushyikirano iri gukurikirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abanyarwanda bakoraniye mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo abari mu Inkera y’Imihigo muri Petit stade i Remera no ku yandi masite atandukanye yateguwe.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abitabiriye iyi nama y’Umushikirano ya 16 bari muri Kigali Convetion Center ndetse n’abari kubikurikiranira hirya no hino ku Isi, Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibigugu by’ibituranyi udahagaze neza, ashimangira ko bigira ingaruka ku mibanire hagati yabyo.
Umukuru w’igihugu avuga ko ibihugu bikwiye gufatanya bigashakira hamwe umuti w’iki kibazo kuko kiri mu bidindiza ubuhahirane hagati y’ibihugu kubera ibikorwa bibi bikorerwa abajya gukora ubucuruzi muri ibyo bihugu.
Yagie ati “Imibanire y’ibihugu ntabwo ishingira ku guhahirana gusa. Inajyana n’umutekano w’abantu n’ibintu. Ntabwo wavuga ngo duhahirane ariko uje iwawe umutere ikibazo?.”
Perezida Kagame yibaza uburyo ibihugu byahahirana kandi ababyinjiramo bahohoterwa, bagakorerwa ibikorwa bibi.
Ati “Abantu bazahahirana bate se batagenderana? Bahahirana bate uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira ntihamenyekane irengero rye?”
Perezida Kagame asanga ko ibihugu by’ibituranyi bikwiye kuba bikorana bya hafi,bivuga rumwe, bikora bimwe buri wese akisanga mu gihugu cy’igituranyi nko mu rugo.
Perezida Kagame asaba Abanyarwanda ko n’iyo abo mu karere (abo mu bihugu by’ibituranyi) bakomeza kubabangamira, bagomba kwihangana bakabirenza ingohe.
Ati “ Nagiraga ngo mbibutse inshingano nini dufite zo kubaka igihugu cyacu tukagikomeza, inshingano zo gukorera hamwe, inshingano zo gukorana n’abo duturanye mu karere n’iyo bakubera imbogamizi wowe ukomeza ugerageza. Dukomeze tugerageze kuko iyo ukomeje kugerageza ku muturanyi mubi agakomeza kukubera mubi, amaherezo niwe bigaruka.”Hashize iminsi havugwa umubano utari mwiza hagati y’uRwanda na Uganda ndetse no hagati y’uRwanda n’uBurundi ariko Perezida Kagame akaba yavuze ko iyo ukomeje kugerageza umuturanyi akanga akakubera mubi birangira ariwe bikozeho.
3,015 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply