umu amakuru- Miss Uganda yabuze itike y’indege yo kwishyura imizigo ye kuva mu marushanwa yabaye uwa 3 | Umusingi

Miss Uganda yabuze itike y’indege yo kwishyura imizigo ye kuva mu marushanwa yabaye uwa 3

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko Miss Uganda uri mu gihugu cy’uBushinwa (China)aho yari yagiye mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (Miss World)aho yabaye uwa 3 umwanya utaherukaga kubonwa n’umunyafurika akaba yabuze amafaranga yo kwishyura imizigo ye mu ndege.

Uyu mukobwa witwa Quiin Abenakyo wavugishije benshi bavuga ko Uganda ubu ifite abakobwa beza kubona yarabaye uwa 3 muri Miss World ari ikigaragaza ko Uganda ifite abakobwa beza.

Quiin Abenakyo ajya kugenda byari byamugoye yabuze amafarango yo kwishyura itike y’indege ku buryo ari mugenzi we wigeze kuba Miss Uganda wamwishyuriye itike umujyana mu Bushinwa ahabereye irushanwa rya ba Miss World.

Yagiye ku kibuga cy’indege aherekejwe n’ababyeyi be ndetse bibanza kwanga ararira kubera ukuntu yabonaga amahirwe arimo kumucika Leta ya Uganda itamwitayeho ariko kubera ko yabaye uwa 3 umwanya mwiza cyane muri Africa yose abantu batandukanye bakaba batangiye kuvuga ibyo bamufashije bamwe babeshya.

Quiin Abenacyo Miss Uganda ,Miss Africa

Ababyeyi ba Abenakyo bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ingorane bahuye nazo umwana wabo agiye kujya mu marushanwa ya ba Miss World ariko bashimira umukobwa wabo ko yitwaye neza kandi ko asanzwe agira amahirwe.

Nyina yavuze ko Abenakyo ageze muri China yamuhamagaye amubwira ko yagezeyo amahoro ariko atazi niba azatsinda ati “Hano hari abakobwa benshi beza harimo n’Abanyarwanda”.Nyina ngo yaramubwiye ati komera ntago kuba Miss World bareba ubwiza gusa .

Miss World

Ise wa Abenakyo we yavuze ko yumvaga umukobwa abiganira na nyina ko agiye kujya muri Miss World ntabihe agaciro kubera ko yumva abantu bavuga ko umukobwa ubaye Miss atajya arongorwa kandi ko abagabo bafite amafaranga babasambanya n’ibindi byinshi bivugwa atari byiza ariko ashimira ko umukobwa we kubera ubwenge amuziho yashoboye gutsinda akaba uwa 3.

Abantu batandukanye muri Uganda barimo gukora ibishoboka kugirango Miss Abenakyo agaruke muri Uganda yakirwe neza n’ubwo hari abantu batandukanye bavuga ko igihugu cyamutereranye ariko akaba yazamuye idarapo ry’igihugu .

 

4,063 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.