umu amakuru- Inkuru 5 zababaje mu mwaka wa 2018 n’izavuzwe cyane harimo n’iyabanyamakuru bafunzwe mu Rwanda na Diane Rwigara | Umusingi

Inkuru 5 zababaje mu mwaka wa 2018 n’izavuzwe cyane harimo n’iyabanyamakuru bafunzwe mu Rwanda na Diane Rwigara

Please enter banners and links.

Umwaka wa 2018 ntago wabaye mwiza kubera inkuru zitandukanye z’ibintu byagiye biba bibi bikavugwa mu binyamakuru .Inkuru yababaje abantu cyane ndetse ikavugwa mu binyamakuru byinshi ku isi n’ Inkuru y’abantu bapfiriye mu bwato mu gihugu cya Uganda.

Indi inkuru n’ya Suzan Magara umukobwa wafashwe bugwate mu gihugu cya Uganda n’abagizi ba nabi bakamumarana iminsi 7 yose bamwica urubozo.

Suzan Magara abamufashe bugwate basabaga jse Miliyoni y’Amadorari abahaho ayo yari afite mu gihe agishakisha ayari asigaye bamukaseho urutoki barwoherereza se ku munsi wa 7 nibwo bahamagaye se bamubwira aho asanga umurambo w’umukobwa we bamwishe.

Suzan Magara agiye gushyingurwa

Inzego zishinzwe umutekano zose zaragerageje ariko abamufashe bugwate bakoreshaga ikoranabuhanga rihanitse zinanirwa kubafata ariko nyuma maneko zaje guperereza bamwe barafatwa ndetse bemera ko aribo bamwishe ndetse umwe mu bagore avuga ko ariwe wamurindaga mu Musigiti aho bari bamushyize bamuziritse imigozi umubiri wose no mukanwa adashobora kuvuga areba gusa.Ibaze iminsi 7 yose yamaze atarya atanywa bamukubita ,bamukandisha ibyuma ndetse bakamusambanya kungufu ,yari inkuru mbi mu gihugu ndetse no mu matwi y’abantu bayumvaga.

Gen.Kale Kayihura

Indi Inkuru n’iyabanyamakuru bafunzwe mu Rwanda barimo  Mugabe Robert wayoboraga urubuga rwa www.greatlakesvoice.com n’Ikinyamakuru Ibiyagabigari ucyekwaho gusambanya abakobwa 2 bavukana harimo utarageza imyaka y’ubukure ndetse no gutera inda agashaka kuyikuramo.

Undi  n’umunyamakuru wakoraga kuri Televiziyo akora inkuru z’imikino witwa Fatty akaba acyekwaho gusambanya umwana nkuko bivugwa  na Edward Umuyobozi w’Ikinyamakuru Igisabo ufunzwe acyekwaho gusaba ruswa.

Abandi banyamakuru 3 bakorerega Televiziyo Iwacu bafunzwe nabo bakaba bazira inkuru bakoraga bakazinyuza ku rubuga rwa Youtube bivugwa ko zari zitajyanye n’ubunyamwuga tukaba tugikurikirana amakuru yabo neza.

Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara bafungwa 

Umunyamakuru Robert Mugabe ufunzwe na Diane Rwigara wafunzwe akaba yarafunguwe

Diane Rwigara

Indi nkuru yavuzwe cyane n’Inkuru yavuzwe y’ifungwa rya Gen.Kale Kayihura muri Uganda.Uyu musirikare wafashwe agafungirwa mu gisirikare byavuzwe ko yafashwe ashaka gutoroka igihugu ndetse ko indege ya Kajugujugu ariyo yagiye kumufata iwe ku ifamu y’inka ze ,hanyuma agafungwa igihe kirekire havugwa byinshi azira birimo kwica Andrew Felix Kaweesi n’ibindi bijyanye na Politike ariko nyuma aza kuburana arekurwa by’agateganyo.

Indi nkuru yavuzwe cyane hafi ku isi yose n’inkuru ya Diane Rwigara na Nyina bafungwa ndetse bafungurwa kuko byaravuzwe cyane birandikwa cyane ko umukobwa muto mu Rwanda yafunzwe azira gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu ndetse ko yatanze impapuro mpimbano muri komisiyo y’igihugu y’amatora ko bamwe mu mikono y’abamusinyiye bapfuye arafungwa ariko aza kuburana arekurwa by’agateganyo.

Muri uko gufungwa byaravuzwe cyane birandikwa none ubu nanone ikivugwa ni uko urukiko rwabagize abere kubera ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso bifatiika nkuko umucamanza yabivuze Kuwa gatanu umunsi bajya gusomerwa.

Indi nanone yavuzwe cyane n’inkuru y’ifungwa rya Bobi Wine wafashwe agafungwa yakubiswe n’abagenzi be bazira gushaka gukura ku butegetsi Perezida Museveni ,bagashyirwaho ibyaha by’ibihimbano ariko kubera ubutabera bwa Uganda bwigenga bwasanze ibyo byaha byo gutunga imbunda bitabafata bagirwa abere ku byaha bimwe na bimwe ariko ubu bakaba bikiburana ibyaha byo kugambanira igihugu .

 

 

4,741 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.