Impamvu Perezida Kagame atazitabira irahira rya mushuti we Museveni wa Uganda
— May 10, 2016
Please enter banners and links.

Perezida Kagame yagombaga kwitabira irahira rya mushuti we wa Uganda Museveni ariko amakuru avuga ko atakitabiriye irahira rya Museveni riteganyijwe Kuwa 12 Gicurasi 2016.
Ikinyamakuru Daily monitor cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Perezida Kagame atakitabiriye irahira rya Museveni kubera inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ubukungu iteganyijwe kubera mu Rwanda (World Economic Forum)izatangira Kuwa 11 igasozwa kuwa 13 Gicurasi 2016 bikaba bivugwa ko Perezida Kagame atasiga abashyitsi bazitabira inama ikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda witwa Frank Tumwebaze yatangarije itangazamakuru ko irahira rya Perezida Museveni rizitabirwa n’abandi ba Perezida 14 barimo Perezida wa Zimbabwe ,Africa y’Epfo , Lesotho, South Sudan, Tanzania, Mali, Togo, Chad, Equatorial Guinea, Ethiopia, Swaziland, China, Nigeria na Russian Federation.
Abandi 2 bari abaperezida nabo batumiwe kwitabira irahira rya Museveni aribo Ali Hassan Mwinyi wa Tanzania na Mwai Kibaki wa Kenya .

Ibihugu bizohereza abahagarariye ibihugu byabo harimo Rwanda, India, Japan, Germany n’abashyitsi bazaturuka East African Community nkuko bikomeza gutangazwa na Tumwebaze.
Perezida Kagame na Museveni bigeze gukorana mu gisirikare cya NRA ,mu ntambara yakuragaho ubutegetsi bwa Obote mu mwaka wi 1980-1986 Museveni ajya kubutegetsi.
Perezida Kagame yaje kuba umukuru w’iperereza mu gisirikare cya Uganda ,yaje kujya guhugurwa ibya gisirikare muri America nkuko Monitor ikomeza ibivuga nyuma mu mwaka wi 1990 ayobora urugamba rwo kubohora igihugu cye aho yazamutse akaba Perezida w’u Rwanda.
Museveni irahira rye riteganyijwe kubera ahitwa Kololo Airstrip aho biteganyijwe ko umuhango uzatangira saa moya za mugitondo Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni bakazahagera saa yine zuzuye.Uyu muhango kandi uzitabirwa n’abayobozi b’Uturere ,abayobozi b’amadini ,abacuruzi bose hamwe bagera kuri 117 .
Komisiyo y’amatora muri Uganda ikaba yaratangaje ko Museveni ariwe watsinze abo yahataniraga nabo umwanya wo kuyobora igihugu ku majwi 60.8% naho Dr Kizza Besigye, abona 35.4%.
Gatera Stanley
3,116 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply