Umwalimu SACCO yatoye abayobozi bashya.
— May 10, 2016
Please enter banners and links.

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibibazo byagaragaye mu mwalimu SACCO byatumye, Inama idasanzwe y’abanyamuryango b’ Umwalimu SACCO iterana itora abayobozi bashya bazanye ingamba nshya zo guhindura imibereho ya mwalimu.
Ibibazo by’imiyoborere, imicungire mibi, n’ibindi ni bimwe mu byatumye ubuyobozi bwari busanzwe, busimbuzwa ubundi bushya.
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2016 nibwo inama idasanzwe y’abanyamuryango b’ Umwalimu SACCO yateranye , aho yareberaga hamwe uko umutungo w’Umwalimu SACCO uhagaze nyuma yo gusanga hari ibyemezo bifatwa ntibishyirwe mu bikorwa nyamara byashoboraga kuzateza igihombo iyi cooperative.

Adine Musabyeyezu, President wa komite ngenzuzi akaba yaravuze ko batifuza ko ubuzima bwa mwarimu bwasubira mu mazi abira ariyo mpamvu bateranye kugirango ibibazo byagaragaye bikemurwe hakiri kare.
Adine Musabyeyezu, President yagize ati: “Twakoraga inama tugafata imyanzuro twakurikirana tugasanga ntiyashyizwe mu bikorwa kandi habaga harimo n’imicungire mibi, bamwe bagatinza inguzanyo nta mpamvu ibyo ni bimwe mu byatumye baba bahagaritswe ngo hatorwe abandi bayobozi bashya .”
Mu bindi yakomeza avuga ko abakozi bajyaga bashyirwa mu myanya mu buryo budasobanutse kandi ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro imwe n’imwe ntibikorwe neza.
Umuyobozi w’amakoperative mu Rwanda, Mugabo Domien, yavuzeko abayobozi bagaragaweho imikorere mibi badakwiye kwihanganirwa ariyo mpamvu urwego rukurikiranira hafi amakoperative rusaba ko bahindura ubuyobozi bugasimburwa n’ubundi bukora neza bityo Koperative ikagirira akamaro banyirayo.

Bamwe mu banyamuryango ba Umwalimu SACCO bari mu nama

Yagize ati: “Kuba yasimbujwe ntibivuze ko hari igihombo bagize, iyo mu bayobozi hari umwe ushaka gufata ibya rubanda akabigira ibye ku nyungu ze ku giti cye ntitwarebera, bari bafite imiyoborere mibi, kandi imiyoborere mibi izana imicungire mibi, imicungire mibi ikazana igihombo kandi icyo gihombo nicyo tudashaka”.
Leta y’u Rwanda yemeye kunganira koperative Umwalimu SACCO, aho izashyira mu isanduku yayo miliyari 30 Rwf mu gihe cy’imyaka 10 ihereye mu mwaka wa 2013 mu rwego rwo kuyifasha kudahomba mu gihe yaba yatanze inguzanyo nyinshi ku banyamuryango bayo.
Koperative Umwalimu SACCO yashyiriweho kuzamura imibereho y’abarimu bari barakunze kumvikana kenshi bavuga ko imibereho yabo icirirtse bitewe n’imishahara yabo itajyanye n’ibiciro byo ku isoko.
Iyi Koperative niyo icishwamo imishahara y’abarimu bose ndetse ikanabaha inguzamyo mu buryo bworoshye ndetse no ku nyungu iri hasi.
Bamwe mubagiye kuyobora iyi koperative batowe harimo President Siborurema Tito Uturuka mu mugi wa Kigali, Vis President Rugaragara Joseph na Secretary Uwamurera Julienne. Hatowe n’abajyanama babiri aribo Rugemintwaza Jean Nepo uturuka mu Uburengerazuba na Mukanziza Pascasie wo mu Ntara y’Amajyepfo.
Aba bitewe n’ubuyobozi butakoraga neza ,nibo bashinzwe amaso guhindura imikorere ya Umwalimu SACCO igatera imbere bityo n’ubuzima bw’Umwalimu bugatera imbere.
Gatera Stanley
3,484 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply