Ese Leta yarahombye muri CHAN ?Miliyari 16 rwashoye rugakuramo Miliyoni 200
— April 22, 2016
Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ikiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda Julienne Uwacu ,Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura gisanga u Rwanda rutarahombye nkuko itangazamakuru ritandukanye ryabivuze.
Isesengura buri umwe ntiyarishobora bisaba ubuhanga niyo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi kibakorera isesengura ry’ubuhanga utasanga ahandi.
Mu byukuri uwumvise ko u Rwanda rwashoye Miliyari 16 mu myiteguro ya CHAN rugakuramo Miliyoni 200 wakumva ko rwahombye ariko icyo isesengura rimaze rikwereka aho rwinjirije amafaranga atarabazwe kuko habazwe amafaranga yinjiye ku bibuga byose byakinirwagaho.

Minisitiri Uwacu mu kiganiro n’abanyamakuru
Aho Ikinyamakuru Umusingi kivugira ko u Rwanda rutahombye ni uko ufashe urugero rwa hafi utubari two mu Migina amafaranga twinjije n’imenshi ,ayo ntiyabazwe.
Imodoka zagatwaraga abantu ayo yose n’amafaranga yinjiraga ,n’inyungu ku gihugu ,abamotari barakoze barinjiza ,Hotels zarinjije ,ibyo abanyamakuru babikozeho inkuru ,indaya zarinjije izo zose ntizibarwa mu byo Minisitiri Uwacu yavuze.
Byonyine kuba u Rwanda rwarateguye CHAN ikagenda neza ,nta mvururu ,n’iikimenyetso ko n’ubutaha CHAN nta mpungenge yakorwa neza mu Rwanda.
Hari ikintu mu cyongereza bita Long Investments inyungu ntago uyibona ako kanya ,utangira kuyibona nyuma y’imyaka myinshi mbona n’u Rwanda aricyo rwakoze.
Mwabonye ukuntu abana b’u Rwanda ukuntu bakina umupira mwiza n’ubwo batatwaye igikombe ariko ugereranije bakinnye neza ndetse bibafasha kumenya gukina amarushanwa akomeye nka CHAN bari batamenyereye.
Izindi nyungu abantu batareba ,kubera ko abakinnyi babanyarwanda bitwaye neza ,bagakina neza bamwe batangiye kubyungukiramo bagurwa kujya gukina mu mahanga twavuga nka Jacque Tuyisenge yahise ajya gukina mu gihugu cya Kenya ,ibyo byose n’inyungu zigihugu ndetse z’abaturage.
Abakora isesengura ni ukwitonda kuko ushobora kumvisha abantu ko u Rwanda rwahombye ukaba uhaye abantu amakuru atariyo kuko inyungu wowe utazibonye ako kanya ariko ziza nyuma y’igihe runaka nkuko nabivuze haruguru.
Kimwe njye mbona cyahinduka mu mitegurire y’amarushanwa nkariya akomeye igihugu kijye cyemerera abakinnyi agahimbazamusyi gakomeye ku buryo buri umwe yitanga mu kibuga 100%.
Ndabyemera ko bitanga ariko burya bakwemereye amafaranga menshi cyangwa imodoka nziza byanze bikunze ntago wakina nk’umuntu ukina aziko ntacyo ari bubone ,kubera ishema ry’igihugu niyo Leta yakunguka gacye cyane ariko byibuze bikajya mu mateka ko u Rwanda rwatwaye CHAN .
Gatera Stanley
2,868 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply