umu amakuru-    Breaking News :Kawangire basanze umugabo wishwe ajugunywa mu gishanga | Umusingi

ip_kayigi_emmanuel_-_umuvugizi_wa_polisi_mu_burasirazuba    Breaking News :Kawangire basanze umugabo wishwe ajugunywa mu gishanga

Please enter banners and links.

ip_kayigi_emmanuel_-_umuvugizi_wa_polisi_mu_burasirazuba

 

 

Kuru uyu wa kane taliki 14 Mata 2016 mu Karere ka Kayonza ,Umurenge wa Rukara ,Akagali ka Kawangire basanze umugabo wishwe ajugunywa mu gishanga .

Umwe mu baturage uri Kawangire yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko hari umuntu w’umugabo wasanzwe mu gishanga ahitwa Nyamarebe amaze iminsi apfuye.

Inzego z’umutekano muri uwo Murenge zatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko umurambo bamaze kuwubona ndetse bashoboye kumenya ko yari umugabo bakaba bawujyanye mu bitaro I Gahini kugirango bapime bamenye niba yarishwe cyangwa yariyahuye.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi iby’urwo rupfu ariko atitaba Telephone ye igendanwa.

Gahini ,Rukara ku kimodoka ,Kawangire hakaba havugwa umutekano mucye aho abantu basigaye bica abandi ,abaturage bakaba basaba ko Leta itabara hakiri kare byaba ngombwa hagahindurwa ubuyobozi muri utwo duce.

I Gahinni baherutse kuhicira umuntu bamutemye ,Kawangire hashize iminsi bishe umuntu undi arakubitwa bikomeye ariko byose biraba ababikoze ntibahanwe.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije  Ikinyamakuru Umusingi ko ubu bategereje Perezida ko azasura Iburasirazuba bakamugezaho ibibazo bafite by’umutekano mucye.

Ejo kuwa 13 nibwo Ikinyamakuru Umusingi nanone cyanditse inkuru ivuga ko hari inyeragutabara basanze inywa ikigage ngenzizayo zirayikubita iruka amaraso bakaba barayijyanye kwa Muganga I Gahini basanga arembye bamwohereza CHUK .

Inkuru zose zitandukanye zigaragaza ko Akarere ka Kayonza gafite ikibazo cy’umutekano mucye Leta ikwiye guhagurukira vuba kigakemuka.

Rwego Tony

2,646 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.