umu amakuru- Byongeye :Umuzungu w’abanaga n’umugore wa Safi mbere ubu arimo kumuhiga kumutera icyuma nawe agafungwa | Umusingi

Byongeye :Umuzungu w’abanaga n’umugore wa Safi mbere ubu arimo kumuhiga kumutera icyuma nawe agafungwa

Please enter banners and links.

Kuva uyu mwaka watangira wa 2018 Umuzungu witwa Rick Hilton wabanaga mu nzu n’umugore wa Safi Judith Niyonizera nyuma yo kumva ko Judith yagarutse mu Rwanda yatangiye kujya yohereza ubutumwa ku kinyamakuru Umusingi avuga ko Polisi ya Canada atakiyizera kuba yaretse Judith umugore wa Safi agasubira mu Rwanda avuga ko agiye kumuhiga amutere icyuma abe ariwe bafunga.

Uyu muzungu witwa Rick Hilton kuva Judith yamucika kandi yarateganyaga kumushaka nk’umugore we undi nawe akaza mu Rwanda abihishe Rick agashakana na Safi Madiba nta mahoro yigeze agira kuko buri gihe ahora ashakisha icyatuma Judith afungwa.

Yagerageje kwandagaza umugore wa Safi ashyira amafoto ye agaragaza ubwambure kugirango amusebye ndetse atanga n’ibirego kuri Polisi ya Canada nkuko muri email dufite natwe twayandikiye tuyibaza ikibazo cya Judith na Rick bakatubwira ko amategeko ya Canada batemerewe gutanga amakuru y’umunyagihugu wabo bagikora iperereza.

Safi ari kumwe n’umugore we batabana

Imodoka ya Judith bivugwa ko imaze igihe iparitse yarabuze aya Esanse

Inzu bivugwa ko ariyo Judith Niyonizera yakodeshaga

Rick Hilton ari kumwe na Judith Niyonizera umugore wa Safi

N’ubwo hashize iminsi havugwa mu binyamakuru ko Safi amaze igihe atabana n’umugore we Rick we yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Judith Niyonizera afite undi mugabo muri Canada ndetse avuga ko ariwe umukodesha inzu abamo.

Rick yagiye guhiga Judith maze asanga inzu abamo ifunze arayifotora atwoherereza ifoto ndetse n’imodoka ya Judith iparitse hanze y’inzu akodesha.

Safi Madiba uherutse gutandukana n’abagenzi be baririmbanaga mu itsinda rya Urban Boys akora ubukwe na Judith ari nabwo Rick Hilton yahise abimenya kandi nawe bari bafitanye gahunda yo gushakana

Rick Hilton yagize ati “ntago ngomba gutsindwa ngomba kugira icyo nkora nkamukomeretsa polisi ikaza ibyo izakora ndabizi ni ukumbwira ngo manike amaboko hejuru.Ibyo ntabyo nzakora ahubwo nzaza niruka mbasanga icyo bazakora ni ukundasa amasasu 5 cyangwa atandatu nkapfa ntawe nzababaza uretse njye njyenyine ibindi mukandika inkuru zigasohoka abantu bagasoma”.

Ikinyamakuru Umusingi cyandikiye Judith Niyonizera ku nimero ze zombi iyo akoresha muri Canada niyo akoresha mu Rwanda ariko ntiyagira icyo avuga ku kibazo cye na Rick Hilton ushaka kumwica cyangwa kumukomeretsa bikomeye ku buryo ashobora kumumugaza ndetse n’ibindi bimuvugwaho byo kuba atabana n’umugabo we Safi no kuba afite ngo undi mugabo rwihishwa muri Canada ariko ntiyadusubiza.

Kugeza ubu ntituramenya aho Judith aherereye kubera ko yanze kutuvugisha ndetse amakuru avuga ko iyo amenye ko uri umunyamakuru adashobora kugira icyo agutangariza.

Nyuma y’uko Rick Hilton agiye aho Judith Niyonizera acumbitse avuga ko ashaka kumutera icyuma agasanga adahari agafotora imodoka n’inzu ndetse ubwo twandikaga iyi nkuru akaba yatubwiye ko inzu Judith yabagamo nyirayo witwa Pires tugishakisha nimero ze ngo tumubaze yamaze gukodeshwa abandi bityo bikaba byibazwa aho yaba aherereye ariko tunamusaba ko yatuviugisha kugirango ibyo uyu muzungu avuga abantu bamenye niba abizi cyangwa niba atabizi abimenye abe yamenyesha inzego zishinzwe umutekano.Muri iyi nkuru twirinze kuvangamo umugabo wa Judith Niyonizera witwa umuhanzi Safi Madiba kubera ko ari ikibazo cyavutse hagati y’abantu 2 Rick Hilton na Niyonizera Judith .

5,098 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Rick Hilton January 11, 2018 at 2:03 pm

    I made no threats of harm to anyone, this is untrue
    I want peace and justice

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.