Amayobera ku rupfu rw’Umunya-Canada wasanzwe muri hoteli Okapi yapfuye
— January 3, 2018
Please enter banners and links.

Amayobera ku rupfu rw’umugabo ufite ubwenegihugu bwa Canada witwa Vicash Chandra Mishra uri mu kigero cy’imyaka 60, yasanzwe yapfiriye muri Hotel Okapi iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 2 Mutarama 2018.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP. Hitayezu Emmanuel, yabwiye bimwe mu bitangazamakuru ko bamenye iby’urupfu rw’uyu mugabo ariko ko amakuru arambuye aza kuyatangaza mu kanya katarambiranye.
Ati “Ni Umunya-Canada ariko nta makuru ndabifatishaho neza.”
Amakuru avuga ko uwo mugabo yatangiye gucumbika muri Hotel Okapi guhera muri Mutarama 2017.
Kuri uyu wa Kabiri, uwo mugabo ngo yiriwe nta kibazo afite, nyuma aza kumva amerewe nabi, atumiza umuti muri Pharmacy, ku gicamunsi abakozi b’isuku ba hoteli bamusanga mu cyumba yashizemo umwuka.
Umuyobozi Mukuru wa Hotel Okapi, Egide Ruzindana, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko ari umuntu wari umaze igihe hano. Ati Ejo saa tatu yari muzima, umukozi yamushyiriye ifunguro rya mu gitondo baraganira, aza gusubirayo mu ma saa munani, amushyiriye icupa ry’amazi asanga yapfuye.
Abajijwe ku bijyanye n’uko hari umukozi wa hoteli nyakwigendera yatumye umuti muri Pharmacy, Ruzindana yasubije ati “Ibyo nibyo, yari amaze igihe hano, buri wese agira uwo yisanzuraho. Yabwiye uwo mukozi ko yumva ababara mu rutugu, ko ashobora kuba yaryamye nabi, amutuma umuti (Pomade). Nta bundi burwayi twari tumuziho.”
Yongeye ati “Ntawe barwanye, ntiyahubutse ku ibaraza, ari nayo mpamvu nyine twabihariye Polisi. Yego ntiwabihamya kuko nta bizamini bya muganga, ariko icyo benshi bemezaga ni uko yagize ikibazo cy’umutima.”
Yakomeje asobanura ko umukozi yinjiye mu cyumba cye, agasanga yarambitse indorerwamo ze hafi, yafunguye amazi yari agiye gukaraba, aryamye hasi kandi nta gikomere na kimwe afite, bagahita bamenyesha Polisi.
Uyu mugabo bivugwa ko yari yaratandukanye n’umugore we ariko abana be baba muri Canada.
Nomero ya Passport ye yatangiwe muri Canada ni HGO 02431. Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru.
2,759 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply