umu amakuru- Imyambarire y’umuhanzi Sheebah yahagurukije abagabo bashaka kumukoraho kubera igaragaza ubwambure bwe–AMAFOTO | Umusingi

Imyambarire y’umuhanzi Sheebah yahagurukije abagabo bashaka kumukoraho kubera igaragaza ubwambure bwe–AMAFOTO

Please enter banners and links.

Ku itariki isoza mwaka buri gihe, tariki 1 Mutarama muri Kigali haba hitezwe igitaramo cya East African Party, ibi ni nako byagenze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2018, aho mu marembo ya Stade Amahoro i Remera habereye igitaramo cyabaga ku nshuro yacyo ya cumi, aha hari hatumiwe abahanzi banyuranye baba aba hano mu Rwanda ndetse no mu karere.

Sheebah Karungi ukomoka mu gihugu cya Uganda ni umwe mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo, uyu usanzwe uzwiho kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga ku mubiri we.

Bidafite aho bitaniye n’iri joro aho uyu muhanzikazi Sheebah yaserukanye imyambaro imufashe kandi ibonerana irengejeho utuntu tumeze nk’inshabure, icyakora uko yabyinaga cyane ko ari umwe mu bahanzikazi bazwiho kubyina bikomeye niko utu twenda twari turengeje kuri iyi myambaro ye twatwarwaga n’umuyaga bityo akenda k’imbere kakajya ku karubanda.

Ibi ni nako kandi byagendaga ku mubyinnyi wa Sheebah bari bari kumwe ku rubyiniro. Sheebah yagiye ku rubyiniro akurikiye itsinda rya Tuff Gangz, agitunguka ku rubyiniro benshi bahise bahaguruka ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa umenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane.

Sheebah Karungi

Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse zinabyinitse, harimo na Binkolera afatanyije na The Ben.

Abagabo benshi wabonaga bashaka kumukoraho dore ko ateye neza ndetse nawe abigaragaza kugirango akurure abagabo bamukunde.

 

Mu gihugu cya Uganda ho bagira umuco wo guha abahanzi amafaranga iyo agiye ku rubyiniro abashimisha batangira kumujugunyira ibiceri byinshi ndetse abandi bamupfunyika mu ntoki ku buryo atahana amafaranga menshi yiyongera kuyo aba yahawe kuza kubyina ari cyo kimwe mu bivugwa ko abahanzi ba Uganda ari abakire.

 

3,935 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.