DR Congo: Inzu ya perezida Kabila yatwitswe n’abantu batazwi irakongoka
— December 26, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2017 hari kuri Noheri ,Inzu ya perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana basiga bayitwitse irakongoka.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ndetse yagaragaye no mu binyamakuru bitandukanye iravuga ko hari ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza 2017 ubwo inzu ya perezida Kabila iherereye ahitwa Musienene, mu birometero 40 mu majyepfo ya Butembo muri Teritwari ya Lubero yagabwagaho igitero n’abantu batamenyekanye bagasiga bayitwitse.


Inzu ya Kabila irimo gushya
Aya makuru akaba yemejwe n’umuyobozi wa teritwari, Joy Bokele, wemeje ko umupolisi wari urinze iyi nzu yishwe n’abakoze ibi bikekwa ko ari inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai, ndetse hakaba havugwa ko umurambo we watwitswe.
Kimwe mu byaba byateye iki gitero nk’uko amakuru yageraga kuri Radio Butembo avuga, ngo hari ibihuha byavugaga ko iyi nzu ya perezida Kabila yari icumbitsemo abasirikare b’abanyamahanga nubwo bitigeze byemezwa.
Hagati aho, iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane abakoze ibi n’icyo bari bagamije nk’uko abayobozi bakomeje bavuga.
2,747 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply