Abashakaga gutera u Rwanda baturutse hanze ni bande?
— December 16, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame ubwo yabwiraga abitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR Inkotanyi umaze , Kuwa 14 Ukuboza 2017 ubwo yavugaga ati gutera u Rwanda uturutse hanze bigoye abantu batandukanye batangiye kwibazaza ibibazo byinshi.
Ikinyamakuru Umusingi cyanyuze muduce dutandukanye maze cyumva bimwe mu bibazo abantu bibazaga bamaze kumva iryo jambo rya Perezida.
Bamwe bati arimo kubwira abahunze igihugu ari abasirikare bakomeye bafite Amashyaka arwanya ubutegetsi abandi nabo bati ubwo ba Gen.Kayumba ufite Ishyaka rya RNC na Gen.BEM Habyarimana na ba Twagiramungu Faustine babe bumva ko ibyo barimo bibeshya.
Twagiramungu yigeze kuvuga kuri radio mpuzamahanga mu mwaka 2013 ati ntangazwa no ubona Gen.BEM Habyarimana Emmanuel ari mu buhungiro kandi ari umusirikare ukomeye.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gihe hakunze kumvikana abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu bihugu bitandukanye, biganjemo abahunze igihugu. Kudutera uturutse hanze biragoye

Gen.BEM Habyarimana Emmanuel wahunze igihugu

Gen.Kayumba Nyamwasa nawe ahora avugwa mu bashaka gutera u Rwanda

Twagiramungu we yavugaga ko aho azanyura hose haba mu kirere cyangwa ikuzimu azaza mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ntiyaje.
Perezida Kagame yavuze ko gutera u Rwanda unyuze mu bantu bari imbere mu gihugu nibyo bishoboka kurusha uko warutera unyuze hanze yarwo.
Ati “Kudutera uturutse hanze biragoye, kudutera uduturutsemo nibyo byoroshye. Nibyo bishoboka, niho dukwiriye kureba naho ibindi, nta ntambara.”
Yakomeje avuga ko uwananiwe kukurwanya aturutse hanze ngo agusenye, biramworohera cyangwa se byamworohera guhera ‘kuri abo bari baturimo’ bateshutse ku ndangacagiro.
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko no guturuka imbere mu gihugu nabyo bitoroshye ubwo Perezida yabivuze ,umutekano uza kurushaho gukazwa dore ko ari no mu minsi mikuru n’ubwo hari hashize iminsi havugwa ibibazo hagati ya Uganda n’uRwanda harimo gushimuta Abanyarwanda aribyo abantu bakekaga ko wenda byatera intambara.
Hari undi nawe wavuze ko ntako Perezida Kagame aba ataragenje ariko bakamunanira ati “bagiye bibuka byonyine ikizere aba yarabagiriye kuba akazi bakabimwubahira ko bibonwa na bake.
4,531 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply