Impamvu Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yongeye kuvugwa
— December 15, 2017
Please enter banners and links.

Umunsi w’ejo Kuwa kane tariki 14 Ukuboza 2017 nibwo hongeye kuvugwa inkuru y’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo , akaza gutoroka Gereza ya Nyanza mu ijoro ryo kuya 31 Ukwakira 2017 bamwe bavuga ko ari muri Africa y’Epfo abandi bakavuga ko yagaragaye Kampala ashakisha impapuro zo kujya mu Bubiligi.
Hari bamwe baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa ariko bavuga ko uriya munyamakuru yari umuhanga n’ubu ashaka kujijisha kugirango abantu bamenye ko yageze kure.
Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda cyo cyavuze muri aya magambo ,Aya makuru twahawe n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Ntamuhanga yagaragaye ahitwa Nakasero Road plot 6 ahari ikicaro cya Belgian Embassy in Kampala , Uganda.
. Ntamuhanga Cassier , Sibomana Kirege, na Batambirije Théogène batorotse bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.
Muri icyo gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.
Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.
Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Mu byo yaregwaga akaba yarabihakanye mu iburanishwa rye.
Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.
Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.
Yari amaze icyenda muri gereza.Kugeza ubu amakuru haravugwa aya Ntamuhanga Cassien ariko abo yatorokanye nabo nta n’umwe uvugwa niba nabo bakiri kumwe na we muri Africa y’Epfo aho bivugwa ko ariho aherereye.
4,960 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply