Za mpunzi z’abanyarwanda 43 baherutse gufatwa bajya muri Tanzania bajyanywe muri gereza ikorerwamo iyicarubozo
— December 14, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 14 Ukuboza 2017 amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko impunzi z’Abanyarwanda 43 nkuko ubu umubare wavugwaga mbere wari 40 bakuwe aho bari bafungiwe hitwa Rwizi muri Mbarara babajyana muri gereza yitwa Nalufenya muri Jinja.
Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kitwa softpower kivuga ko izi mpunzi zatwawe na Polisi mu ijoro ku girango bidateza ikibazo.
Izi mpunzi z’Abanyarwanda zafashwe kuri uyu wa mbere zifatwa zimaze kwambuka umupaka wa Kikagati zinjiye muri Tanzania ,nyuma nibwo baje gufatwa na Polisi ya Uganda ibashinja kugira ibyangombwa byibihimbano.
Iyi nkuru y’impunzi z’Abanyarwanda irimo urujijo rwinshi kuko softpower yasohoye inkuru bwa mbere yavuze ko ari itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda bari bagiye mu ivugabutumwa mu gihugu cy’Uburundi.

Muri iyi inkuru y’izo mpunzi haravugwamo ibihugu bitatu ndetse hakavugwa imitwe y’inyeshyamba 2 ,kugeza ubu ntiharamenyekana ukuri nyako.
Amakuru avuga ko bari bagiye muri Tanzania andi akavuga ko bari bagiye mu ivugabutumwa mu gihugu cy’uBurundi ndetse hakaba abavuga ko bari bagiye muri RNC muri DR Congo gutozwa.
Andi makuru akaba yaravugaga ko bashobora kuba barajyaga mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni ariko haribazwa impamvu bajyanywe muri gereza ya Nalufenya ifungirwamo abakoze ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu .
Softpower ivuga ko yabajije umuvugizi wa Polisi muri Uganda SSP Emilian Kayima yemeza ko itsinda ry’impunzi zirimo abagore n’abasore bafunzwe na Polisi barimo kubazwa.Kujya muri Tanzania bihurira he no kujya muri DR.Congo n’uBurundi no kwambuka umupaka bagafatwa nyuma ?.
2,863 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply