Ibitangaza bikomeye mu gutanga ibihembo by’abanyamakuru harimo no gusomana mu ruhame
— November 8, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 abanyamakuru bo mu Rwanda bazindukiye muri Serena Hotel kwizihiza umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru ndetse kuri uwo munsi nibwo ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB gitanga ibihembo ku banyamakuru baba barahiganywe kugira inkuru nziza cyangwa ibiganiro byiza mu byiciro bitandukanye.
Uwo munsi watangiye neza witabiriwe n’abayobozi bakomeye ndetse umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo wigeze no kuba Minisitiri w’Itangazamakuru iyo Minisiteri itarakurwaho ndetse hari n’Umuvunyi mukuru n’abandi batandukanye.
Habanje ibiganiro nkuko bisanzwe ariko nabyo usanga buri mwaka aribyo bivugwa nta kijya gihinduka ahubwo wabonaga n’abantu bitabiriye ibyo biganiro ugereranije n’ibyahise ari beke bigaragara ko abantu batakibyitabira.

Anangwe na Fiance we basomana


Abayobozi batandukanye bifotoje bonyine kandi byari kuba byiza kuko wari umunsi w’itangazamakuru bakifotoranya n’abanyamakuru.
Ibiganiro nabyo byari birimo impaka ku mikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda aho abenshi bavuga ko ryasubiye inyuma n’ikimenyimenyi nta binyamakuru byigenga bigisohoka n’ibindi bitangazamakuru birimo Televiziyo byafunze nka Royal TV na KFM .Ibyo byose byararangiye akurikiraho umuhango wo guhemba abanyamakuru baba barushije abandi mu baba bashoboye gutanga inkuru zabo cyangwa ibiganiro muri buri rwego ariho noneho hari inkuru nyayo uburyo habaye ibitangaza bikomeye birimo no gusomana ku karubanda.

Muyombano Peter wabaye umunyamakuru w’umwaka atakiri umunyamakuru.

uko abantu bari bicaye bakurikira umuhango wo gutanga ibihembo.

Prof.Shyaka Anastase atanga igihembo cy’umunyamakuru w’ibihe byose (Lifetime journalist)Rushingabigwi Emmanuel witabye Imana cyafashwe n’umuryango we ndetse abanyamakuru bafashe akanya ko kumwibuka.
Muri rusange hahembwe abanyamakuru 40 amafaranga arenga Miliyoni 20 kuko abenshi buri umwe yahembwaga ibihumbi Magana atanu (500.000Rfw)abandi bahabwa arenzeho ariko bake cyane.
Icyangaje abantu ni uko umunyamakuru w’umwaka wahembwe yitwa Peter Muyombano wakoraga kuri Flash TV na Radio Flash FM ariko ubu akora mu kigo cya Leta cya RBC gikorana na Minisante.
Mu byukuri abantu batashye abenshi bibaza kuri uyu munyamakuru bamwe bavuga ko aho akora naho akora itangazamakuru abandi bati n’inkuru yakoze atarava kuri TV na Radio ariko ikibazo ntago ari igihembo cy’inkuru yahawe abantu bavuga ahubwo n’igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka yahawe atakiri mu itangazamakuru nyaryo.
Umwe mu banyamakuru twaganiriye nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu tumubajije tuti ukorera ikihe kinyamakuru yavuga ko akorera ikihe?aho ko ariho bari kubanza kwibaza”.
Ikindi gitangaza gikomeye n’uburyo umunyamakuru witwa Anangwe Eugen yatunguye abantu bari bazi ko ari igihembo wenda agiye guhabwa ahubwo abantu batangazwa no kubona aje gusomana n’umukobwa agiye kurongora.
Ibi byatangaje abantu benshi kubona abantu basomana imbere yabo kandi barimo gutanga ibihembo umuhango ugeze hagati ,kandi amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko uyu Anangwe yabeshye kuko ntago ibyo yakoze yagombaga kubikorera hariya kuko ubutumire bw’ubukwe bwe (invitations)z’amaze gusohoka.
Hari umwe mu bakurikiranaga uyu muhango nawe wadusabye kugira ibanga amazina ye yavuze ko ibyo Anangwe yakoze byo kubaza umukobwa ngo will you mary me ?apfukamye akamwambika impeta bikorwa mbere ariko we yabikoze hari bamwe yatumiye no mu nama z’ubukwe.
Ikindi cyatangaje abantu ni uko umunyamakuru w’umwaka yahawe ibihembo 4 byose ,ibi byatumye abantu batekereza ku bahitamo inkuru zatsinze abo aribo ,ni nde ubashyiraho?bakorera he?kuko wasangaga bavuga ko ushobora gusanga badakora mu itangazamakuru kandi batarikoramo byabagora guhitamo inkuru nziza cyangwa ikiganiro kiza ndetse aribyo bahereyeho babanenga guhitamo umunyamakuru w’umwaka usigaye akora akazi ko guhuza ikigo akorera n’ibindi bigo (Public relations Officer).
Ikindi nanone ni uko ikigo akoramo cyatanze ibihembo ku banyamakuru banditse inkuru z’ubuzima nawe agahembwa n’icyo kigo akorera ku buryo byateje urujijo bamwe bagatangira kwibaza niba n’ibindi bigo bizajya bizina abakozi babyo bikabihembera nk’abanyamakuru.
Bamwe mu banyamakuru bifuje ko abatoranya inkuru /ibiganiro n’ibindi hashyirwaho uburyo bwiza bwo kubashyiraho byabanje kuganirwaho ku buryo ibintu bikorwa abantu bose bazi uburyo bikorwamo.
Hari impamvu bamwe bavugaga ukumva zifite ishingiro aho bamwe bavugaga bati hakwiye kujyaho abantu bari mu itangazamakuru kuko gushyiramo abantu barivuyemo mu myaka 10 cyangwa bataryize bikwiye guhinduka kuko bimeze nko gufata umuntu wize gukanika ukamubwira kuvura umuntu ntiyabishobora n’itangazamakuru ririgishwa ntago wakora ibintu uko bikwiye utararyize.
Noneho mu guhemba TV ikizamuka (Up coming TV) bahembye TV 10 kandi ariyo yatangiye mbere ya TV1 abantu bati ibyo ni ugutekinaka rwose.
Gatera Stanley
3,738 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply