Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere
— April 7, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 7 Mata 2016 Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.
‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside’, niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2016.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagejejwe mu Rwanda mu gihe cy’Abakoloni aho babigaragaje mu 1922 ubwo bandikaga mu ndangamuntu amoko: Hutu, Tutsi, Twa.






Yakomeje asobanura ko ingengabitekerezo yakomeje ikimakazwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana bikaganisha kuri Jenoside aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Dr Bizimana yakomeje avuga kandi ko abasanisha Jenoside n’ihanurwa y’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe ari ‘amatakirangoyi akwirakwizwa n’abakoze Jenoside bafite ikimwaro ko batsinzwe.’
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri 2002 ryagaragaje ko abantu bashoboye kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine na cumi na barindwi (1.074.017) . Ubu bushakashatsi bwerekana amazina y’abishwe, aho bari batuye, imyaka bari bafite n’uburyo bishwe.
U Budage bwashimiwe
Dr Jean Damascene Bizimana yashimye ibihugu bikomeje kugira uruhare mu kugeza mu butabera abasize bahekuye u Rwanda, aho yacyeje by’umwihariko u Budage kuba buherutse gukatira ibihano Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni.
Yanenze kandi ibihugu nk’u Bufaransa bikomeje kwinangira byanga kwemera uruhare rwabyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa avuga ko icyiza ari uko Abanyarwanda bajijutse ubu bazi ukuri kw’ibyabaye.
Ati “Ibihugu bimwe nk’u Bufaransa ntibirashyikiriza ubutabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi,bigomba kubikora nabyo.”
Perezida Magufuli akaba ari uruzinduko yagiriye mu Rwanda aho yifuje we n’umufasha we ko bifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Kwibuka ku nshuro ya 22.
Ubwanditsi
2,816 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply