Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya ADEPR yeguye
— November 4, 2017
Please enter banners and links.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya ADEPR, Mukaruzage Auréa, yeguye ku mirimo ye ariko biravugwa ko yaba yarananijwe n’ubuyobozi bw’iri torero.
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko Mukaruzage wari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri ADEPR yeguye ku mirimo nyuma y’iminsi ibiri y’umwiherero wahuriwemo n’abayobozi bakuru b’iri torero tariki ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu baduhaye amakuru bavugaga ko Mukaruzage yaba yaregujwe n’ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu, azira kuba yari umwe mu bakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwahozeho burangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean hamwe na Bishop Tom Rwagasana.
Umwe mu baduhaye aya makuru wifuje ko atatangazwa yagize ati “Mukaruzage ni inshuti ya hafi ya Tom, kandi baranakoranye cyane. Ubuyobozi buriho ubu rero ntibwigeze bumwizera ahubwo bamushyizeho amananiza kugeza ubwo bamusabye kwegura mu mwiherero waberaga i Muhanga.”
Undi ati “Yegurijwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Itorero waberaga i Muhanga, yari yitabiriye inama uko bisanzwe birangira bamweguje.Yari inshuti ya Tom cyane banasengera ku mudugudu umwe wa Kicukiro Shell.”
Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephraim, yahakaniye IGIHE ko beguje Mukaruzage.
Yagize ati “Nta wamweguje. Yatubwiye ko yeguye ku munsi wa kabiri w’umwiherero twari turimo i Muhanga. Ibyo kunanizwa cyangwa kweguzwa ntabyo ni ukubeshya. Iyo umuntu avuze ati ‘njyewe mu byo nakoraga ndeguye’ ndumva nta kindi abantu barenzaho.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwegura ku mirimo ari uburenganzira bw’umuntu, ibyo Mukaruzage yakoze akaba ari amahitamo ye, hakazashakwa umusimbura.
Ati “Mu minsi ya vuba hazaba inama yo gusuzuma ubwegure bwe, ubwo hazatorwa uzamusimbura ariko ubu sinakubwira umunsi inama izabera.”
Twashatse kumenya icyo Mukaruzage avuga ku bivugwa ko yaba yarananijwe akeguzwa ariko ntibyadukundira; ku murongo wa telefone yavuze ko aza kutuvugisha kuko yari mu muhanda.
Source:igihe
2,913 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply