Irebere umuturirwa Safi Madiba yaguriwe n’umugore yarongoye Niyonizera Judith
— October 8, 2017
Please enter banners and links.

Safi Niyibikora ukunda kwiyita Madiba, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, yibitseho inzu y’akataraboneka yegukanye nyuma yo kurongora Niyonizera Judith, iyo nzu iri mu mujyi wa Kigali bikaba bivugwa ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni zisaga magana atanu (500.000.000).
Amakuru yizewe ashimangira ko iyi nzu iherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, mu gace gasanzwe kagaragaramo inzu zihagazeho. Hari amakuru yemezwa na bamwe mu nshuti za hafi za Safi zitifuje ko dutangaza amazina, zivuga ko Niyonizera Judith yabanje kwandikaho Safi iyi nzu kugirango amwereke ko amukunda, hanyuma bakabona gukora ubukwe.
Ibi ni bimwe mu byatumye uwahoze akundana na Safi ababara atangira kumunenga ko umugore atazamwubaha kubera ko umugabo ariwe wari kugurira umugore ariko kuri ubu byarahindutse yaba umugabo cyangwa umugore yagurira undi bapfa kuba bakundana.

Safi yambika impeta umugore we Judith
Iyi nzu kimwe n’indi mitungo, ni ibyo Niyonizera Judith yegukanye nyuma yo gutandukana n’umuzungu bakundanaga, iyo nzu bakaba barayiguze bakibana mu mahanga ikajya ikodeshwa, baza mu biruhuko bakayiruhukiramo. Humble uririmbana na Safi muri Urban Boys nawe yishimiye intera mugenzi we agezeho, gusa ngo iby’iyi nzu nawe arabyumva ntarayigeraho
Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yaje kumenyanira n’umuzungu wo muri Canada, aza kumurongora ndetse amujyana muri Canada babanayo igihe gito ariko baza kunaniranwa baratandukana. Yatangiye umubano we na Safi akiba muri Canada bakajya babonana yaje mu Rwanda ndetse bakundaga kwibanira mu nzu nk’uko amakuru yemezwa n’inshuti zabo abihamya, ariko Safi akirinda ko byajya mu itangazamakuru kuko byari bizwi icyo gihe ko umukunzi we ari Parfine Umutesi baje kwemeza ko batandukanye mu minsi micye ishize hagahita hanatangazwa iby’ubukwe bwa Safi na Judith.
Safi Madiba na Niyonizera Judith, bamaze imyaka myinshi bakundana n’ubwo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y’ubukwe bwabo abantu bagatungurwa. Hari amakuru avuga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.
Muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.
3,395 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply