Ibigiye gutera intambara ikomeye muri Kenya na Uganda ikagera no mu bindi bihugu
— October 2, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa intambara ishobora kuba mu Karere igatangirira muri Kenya igakomereza Uganda ndetse ikagera no mu bindi bihugu.
Ikinyamakuru Umusingi cyabakoreye inkuru isesenguye ku bijyanye n’iyo ntambara ivugwa ko ikomeye n’ibishobora kuyitera.
Icya mbere kivugwa mu gihugu cya Kenya ari naho intambara izatangirira ni uko amatora y’umukuru w’igihugu ashobora kutaba kubera ko Odinga aravuga ko atazongera kwemera kujya mu matora Komisiyo y’amatora idahinduwe mu gihe uruhande rwa Perezida wa Kenya Uhuru avuga ko Komisiyo y’Amatora igumaho.
Izo mpaka zizakurura imyigaragambyo iturutse ku ruhande rwa Odinga uvuga ko yatsinze amatora bakamwiba ndetse bikaba byaratumye urukiko rw’Ikirenga muri icyo gihugu rutegeka ko amatora asubirwamo.
Ahandi nanone havugwa hashobora guteza intambara n’uburyo Odinga naramuka atsinze abo ku ruhande rwa Uhuru batazabyemera ku buryo nabo bashobora kwigaragambya bigatuma intambara ivuka.

Abo n’abadepite bo muri Uganda uko basigaye bambara kubera itegeko rigabanya imyaka y’umukuru w’igihugu
Mu gihe muri Kenya amatora ashyushye buri ruhande ruhigira urundi hagati ya Odinga na Uhuru umwe gutsinda undi,muri Uganda ho intambara yatangiriye mu Nteko ishingamategeko yahoo ku buryo ingumi ivuza ubuhuha ku bemera gushyiraho itegeko rigena imyaka umukuru w’igihugu atagomba kurenza n’abadashyigikiye iryo tegeko.

Perezida Museveni n’Umudepite Bobi Wine
Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Uganda bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Perezida Museveni ku buryo babuze icyamukura ku butegetsi none bakaba bashaka kwitwaza itegeko rigena imyaka umukuru w’igihugu atagomba kurenza.

Perezida Uhuru Kinyatta na Odinga bahatanira kuyobora igihugu cya Kenya
Iki n’ikibazo kimaze gufata indi ntera ku buryo itangazamakuru rimaze kubishyushya ku buryo bimaze gushyushya abaturage ndetse n’abatavuga rumwe na Leta nabo bashaka kwitwaza icyo kintu bakaba batangiye guhamagarira abaturage guhaguruka bakarwanya abadashaka ko itegeko rijyaho kuko bazi ko Perezida Museveni itegeko ritagiyeho yakongera kwiyamamaza kongera kuyobora Uganda kandi bavuga ko bamurambiwe.
Umwe mu badepite akaba n’umuhanzi Bobi Wine aherutse guhamagarira abaturage guhaguruka bakarwanya abadashaka ko hajyaho itegeko rivuga imyaka umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
Umwe mu banyapolitike ukomeye ndetse wakozeho muri Perezidansi witwa Tamale Mirundi yabwiye Perezida Museveni kwitondera Umudepite witwa Bobi Wine kuko ashobora kumukura ku butegetsi dore ko akunzwe cyane muri icyo gihugu ,ibyo avuze abaturage babyumva ko ari ukuri.
N’ubwo mu Nteko ishingamategeko muri Uganda ingumi,guterana udutebe no kwangiza ibiri muri iyo nteko ishingamategeko ,hari abandi barimo kuvuga ko bategereje ko muri Kenya intambara itangira bityo no muri Uganda bakayitangiza bityo igakwirakwira no bindi bihugu nka Tanzania ,DR Congo na Burundi.
Uyu mwaka ntago havugwa intambara muri Kenya na Uganda gusa cyangwa Africa gusa ahubwo ku isi yose kuko haravugwa indi hagati ya Korea ya ruguru na Amerika kubera ibisasu bya kirimbuzi.
Muri Africa izi ntambara bavuga ko ari ukubera nta Demokarasi ihaba ariko se Amerika na Karea ya ruguru naho nta Demokarsi ibayo?.
Abavuga ko muri Africa ariho hataba Demokarasi ariko muri Korea ya ruguru bazi ko Perezida ari umwe gusa kandi atangwa n’Imana ,ubwo se iyo ni Demokarasi?ubwo se Korea ya ruguru iba muri Africa?cyangwa n’Abazungu banga Africa?.
Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jongo ntajya ashaka umuntu wese wamurwanya ugerageje aracwa ku buryo yishe na mukuru we amukeka ko ashobora kuzamukura ku butegetsi.
Gatera Stanley
3,289 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply