Kayonza: abahinzi baratakambira Leta ngo batarandurirwa inyanya zihinzi kuri hegitari 50
— March 28, 2016
Please enter banners and links.

Abahinzi bo mu murenge wa Murundi akarere ka Kayonza, barasaba ubuvugizi mu nzego zitandukanye, kutarandurirwa imyaka igizwe n’inyanya, kuko aho bahinzi hatemewe ko ahubwo hagenewe ubworozi.
Aba bahinzi bishyize hamwe bagakodesha amasambu y’aborozi bakahakorera umushinga wo guhinga inyanya mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo bameneshejwe n’ubuyobozi ko inyanya zabo zigiye kurandurwa kuko bahinze ahantu hatemwe.
Aba bahinzi bakaba batakamba cyane, kuko ngo baramutse baranduriwe imyaka, bahagirira ibihombo byinshi kuko bamaze kuhashora amafaranga menshi arimo n’inguzanyo za banki. Ikindi ngo nuko abaturage bahahombera cyane, kuko benshi bari bahafite imirimo ihoraho.

Aba bahinzi bakavuga ko bahawe imsinsi 18 uhereye tariki ya 08/03/2016, ko imyaka yabo igaomba kuba yamaze gukurwa aho yahinzwe, bitaba ibyo ikarandurwa.
Kagarama Emile, ni umwe muri aba bahinzi, avuga ko bibabaje cyane kubona abantu bafata icyemezo cyo gushora imari mu gihugu cyabo, ariko ibyo bakoze ntibihabwe agaciro, ati “rwose turabyemera ko twahinze ahagombaga gushyirwa urwuri rw’inka, ariko nibaduhe igihe gihagije dusarure, rwose nta muntu uzongera guhingamo, ariko ntibadushyire muri ibi bihombo”.
Mukagasana Bonifrida, nawe n’umuhinzi, avuga ko uyu mushinga bakoze wari ufitiye akamaro kanini abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange, agasaba ko ibirimo kuba byakoranwa ubushishozi, kuko kurandura iyi myaka byakwangiza ubuzima bwa benshi.
Twagerageje kuvugana n’umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Murundi kuri terefone ye igendanwa, ariko ntiyabasha kwitaba.
Ku tariki ya 10/03/2016, aba bahinzi, bakaba barandikiye ibaruwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, basaba kurengenurwa muri iki kibazo, bavuga ko bakwihanganirwa imyaka yabo ikabanza ikera bagasarura, ubundi ntibazagarukemo.
Bamwe bavuga ko abayobozi bakwiye kujya bihanganira abaturage mu gihe hari ibikorwa biba byarakozwe byashowemo amafaranga menshi hakirindwa gukoresha abaturage ibihombo bikomeye .
Muhungu John
3,127 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply