Urban boyz yakuyeho urujijo kubakekaga ko bashobora kutitabira Primus Guma Guma Super Star 6 .
— March 27, 2016
Please enter banners and links.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz Safi Madiba yakuyeho urujijo rwa bamwe bibazaga ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6. Mu magambo ye yatangaje ko bazitabira PGGSS 6 ntakizababuza.
Nyuma yuko itsinda rya Urban boyz rigaragariye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu wa 2016 ku nshuro ya 6,benshi bibazaga ibabazo bitandukanye bati “ese nanone bazongera bikure mu irushanwa nkuko babikoze ubushize?”.

Umuhanzi Safi Madiba mu izina rya Urban boyz mu gukuraho urujijo rwari rufitwe na bamwe mubakunzi b’umuziki wa Ubarn boyz , yavuze ko ntakizatuma batitabira iri rishanwa kandi biteguye gukora kuburyo bwose bushbooka bakaritwara.
Mu magambo ye Safi Madiba yagize ati”Twarabaze tarareba tubona amafaranga atari make bitatubuza kwitabira,ikindi kandi na roadshows( ibitaramo) umubare wabyo waragabanutse,ubu turi tayali ahubwo icyo dusba abafana nibahaguruke badushyigikire”.
Iri tsinda rimaza igihe rikora muzika hano mu rwanda ryagiye ryitabira amarushanwa yagiye atambuka ya PGGSS biturutse ku ndirimbo ndetsen’ibikorwa bifatika byatumye batorwa mubahanzi bahize abandi.
Urban boys biteguye kuririmbira neza abakunzi babo muri PGGSS6
Zimwe mu mpamvu zatumye bikura mu irushanwa riheruka bavugaga ko amafaranga agenerwa umuhanzi atari ahagije kuburyo batayakoresha nk’itsinda ngo abafashe mu myiteguro y’ibitaramo bagomba gukora.
Ubundi umuhanzi watowe mu 10 ba mbere barushije abandi ibikorwa byabo by’ubuhanzi byiza yitabire irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agenerwa milioni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi akayakoresha mu myiteguro y’ibitaramo bigize iryo rushanwa.
Tubibutse ko kugirango umuhanzi yitabire aba yaratowe n’abanyamakuru ,abaDjs ndetse n’abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda hanyuma amajwi akabarurwa n’abategura amarushanwa.
ZIGAMA Theoneste@umusingi.net
3,304 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply