Breaking News:Diane Rwigara n’umuryango we bajyanywe ku gahato nyuma yo kwanga kwitaba ubugenzacyaha
— September 4, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2017 Polisi y’Igihugu yatwaye ku gahato Diane Rwigara, n’umuryango we, Uwamahoro Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi nyuma yaho bahamagajwe ku bugenzacyaha ‘kenshi ariko ntibitabe’.
Abapolisi barenga 10 nibo bagiye aho umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu saa kumi n’imwe zuzuye barakomanga habura umuntu n’umwe ukingura bifashisha urwego binjira mu gipangu imbere.
Abapolisi basanze Diane Rwigara n’abandi bari mu nzu imbere mu gikari babereka impapuro zibata muri yombi uko ari batanu niko guhita babata muri yombi bakaburiza imodoka.



Nyina wa Diane Rwigara


Umuryango wa Rwigara ugejejwe imbere y’Ubugenzacyaha
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege impamvu umuryango wa Rwigara wafashwe hakoreshejwe kurira igipangu bakajyanwa na polisi maze avuga ko bajyanywe ku bugenzacyaha ku gahato nyuma yo kwanga kwitaba ku bwende.
ACP Theos Badege yagize ati “ntabwo bafashwe bazanywe ku gahato ku bugenzacyaha kuko banze kwitaba ku bwende .Ubu bagiye kubazwa hakurikireho icyemezo”. Hashize iminsi mike amakuru avugwavugwa ko Diane Rwigara afunzwe ariko umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege akaba yaravuze ko badafunzwe ahubwo bari mu iperereza ry’ibanze.
Nyuma yaho abanyamakuru 4 bagiye kwa Rwigara kureba koko niba Diane Rwigara n’umuryango bahari ariko bavuga ko bahohotewe n’abasirikare barinda umukuru w’igihugu.
Abo banyamakuru barimo uwitwa Eric Bagiruwubusa ukorera ijwi ry’Amerika ,Mugabe Robert ukorera The great lakes voice ,Ntwari John Williams ukorera Iremenews.com na Ivan ukorera The Eastafrican.

Abanyamakuru bavuga ko bahohotewe bagiye kwa Rwigara
Mu biganiro Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru bitandukanye gufungwa yavuze ko abyiteguye ati “gufungwa ndabyiteguye ndetse niyo byaba gupfa ndabyiteguye”.
2,612 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply