Umuhanzi Meddy yageze i Kigali nyuma y’imyaka 7
— August 26, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, yageze i Kigali nyuma y’imyaka 7 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yakirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ab’igitsina gore bari bitwaje indabo n’umuryngo we.
Kugaruka mu Rwanda kwa Meddy byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be bazwi ku izina ry’Inkoramutima izina ry’indirimbo ye.
Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.


Meddy asuhuza Mama we bataherukanaga

Mushiki wa Meddy


Kuri uyu wa 26 Kanama 2017 ku I Saa cyenda n’iminota 50 nibwo yasohotse ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango we . Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.
Aje mu Rwanda mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017.
Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.Aje nyuma ya mugenzi we The Ben waje gutaramira I Kigali ku itari ya mbere itangira umwaka wa 2017 ndetse akaba agiye kongera gucurangira abanyakigali mu gitaramo cyo kwita izina Ingagi.
Mu bahanzi basigaye kuza mu Rwanda harimo Princess Priscillah Umuratwa wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ijwi ryiza agira ndetse akaba umukobwa mwiza.
Undi ni K8 Kavuyo nawe umaze igihe muri Amaerika ndetse na Emmy ariko undi witezwe kwakirwa ku kibuga ku buryo bukomeye ni Priscillah kuko nawe aherutse kudutangariza ko nawe arimo gupanga uburyo aza I Kigali.
Noella
3,380 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply