umu amakuru- Indirimbo nshya ya Queen Cha yitwa Ntawe nkura yageze ku isoko irakundwa cyane (Vidio) | Umusingi

Indirimbo nshya ya Queen Cha yitwa Ntawe nkura yageze ku isoko irakundwa cyane (Vidio)

Please enter banners and links.

Umukobwa w’umuhanzikazi mu Rwanda Queen Cha ubu abenshi bemeza ko ari we wa mbere ukunzwe cyane kubera ibihangano bye ndetse n’ubwiza bwe babuvugaho.

Yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise Ntawe Nkura ariko bitewe n’uburyo igaragara neza kandi ikaba ibyinitse neza akiyishyira ku isoko yakunzwe cyane ku buryo bamwe batangiye kuvuga ko azamuhesha igihembo.

Bamwe mu bakunzi be tutaribuvuge amazina yabo batubwiye ko ubu umuhanzikazi Queen Cha ari we wambere ukunzwe mu bakobwa kubera indirimbo ze zikundwa n’abantu benshi ndetse bakavuga ko ari na mwiza ku isura ye .

Bamwe mu bo twaganiriye baduhaye indirimbo ze ngo zakunzwe cyane bahera ku yitwa Winner,Umwe rukumbi,Alone na Ntawe Nkura ariyo nshya bakaba bemeza ko ariwe ukunzwe kurusha abandi.

5,416 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.