umu amakuru- Perezida Kagame yakoze impinduka mu ishami rishinzwe iperereza mu ngabo J2 | Umusingi

Perezida Kagame yakoze impinduka mu ishami rishinzwe iperereza mu ngabo J2

Please enter banners and links.

Amakuru mashya ni uko Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu miterere y’igisirikare, Urwego rwari ruzwi nka J2 rusimbuzwa urundi rushya rwahawe kuyoborwa na Col. Andrew Nyamvumba nyuma yo kuzamurwa mu ntera avuye kuri Lt.Col.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Nyakanga 2018 rigaragaza ko Ishami ryari rishinzwe iperereza mu gisirikare (J2 Department) ryahinduriwe izina n’imikorere rikitwa Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo (Defence Intelligence Department).

Lt. Col. Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa umuyobozi w’uru rwego rushya rushinzwe iperereza mu ngabo, CDI [Chief of Defence Intelligence].

Defence Intelligence Department yasimbuye J2 izagira imikorere mishya itari isanzwe mu ngabo ku buryo izakora bijyanye n’igihe inagire n’amashami ayishamikiyeho.

Kuva muri Gashyantare 2017, Col. Nyamvumba yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iteganyabikorwa, Head Strategy and Policy.

 

 

2,815 total views, 11 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.