Ntago dushaka ko muzadusigira igihugu cy’ibibazo – Uwera Zamida
— June 4, 2018
Please enter banners and links.

Uwera Zamida n’umukobwa uhagarariye abana mu karere ka Nyarugenge avuga ko badashaka ko bazasigirwa igihugu cy’ibibazo mu gihe abana badafashijwe hakiri kare.
Ibi Uwera Zamuda yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Save the Children na Cladho cyabereye kuri Lemigo hotel Kuwa kane kigamije kwerekana ko ingengo y’imari ishyirwa mu bana ari ntoya ntacyo yabafasha mu gukemura ibibazo abana bafite.
Zamuda avuga ko atajya ahura n’abayobozi b’Akarere ahagarariye kugirango ababwire ibibazo abana bafite ashaka kugaragaza ko ibibazo by’abana bikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare kugirango abana bakure neza bazashobore kuyobora u Rwanda rudafite ibibazo kuko abana aribo u Rwanda rw’ejo.
Zamuda yagize ati “Hari abana ku mashuri batarya abandi bajya kurya ifunguro rya kumanywa abandi bagasohoka kubera ko batishyuye.
Ubwo se abo bana bakwiga kimwe n’abafashe ifunguro?hari abana bari ku mihanda abandi bafite ibibazo bitandukanye bikwiye gukemurwa tukaba dusaba ko ingengo y’imari yagenerwaga abana yakongerwa kugirango tutazasigirwa u Rwanda rufite ibibazo kuko abana nitwe Rwanda rw’ejo”.
Murwanashyaka Everiste ushinzwe ibibazo by’abana muri CLADHO akaba yaravuze ko gutegura abana ari ugutegura igihugu cyiza.

Abanyamakuru bari mu kiganiro
Murwanashyaka Evariste akomeza avuga ko kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bibagiraho ingaruka mbi. Ni yo mpamvu tukibona abana ku mihanda, hari abana baterwa inda,noneho ubufasha bagenerwa bukaba buke, hari abana bata amashuri n’ibindi, ni ngombwa rero ko ingengo y’imari izamuka kugira ngo bikemuke”.
Arongera ati “Ikindi twabonye ni uko amafaranga yo gufasha mu migendekere myiza y’imirimo harimo n’imishahara ari menshi kuko ari 63%, ayo twasabye ko yagabanywa hakazamurwa agenerwa abana. Bigaragara rero ko ajya mu bikorwa by’iterambere ari 37%, tukumva byahinduka”.Hari abantu bavuga ko hari n’ibigo bya Leta bikwiye guhuzwa mu rwego rwo kugirango amafaranga agire akamaro kurushaho.
Sibomana Maecel ashinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children akaba yaravuze ko save the children ikorana n’abandi bafatanyabikorwa bakaba bashaka kubwira itangazamakuru babifashijwemo na European Union ko abafata ibyemezo bakwiye kongera ingengo y’imari yahabwa abana kuko bagifite ibibazo byinshi kandi bikwiye gucyemuka kugirango abana bakure neza.
Twabibutsa ko mu mwiherero w’abayobozi Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abana bakigwingira abandi ndetse bafite amavunja muri rusange n’imirire y’abana ari mibi ,ibyo byose bikaba biha imbaraga ikifuzo cya Save the children na Cladho ndetse na Zamuda ko ingengo y’imari yongererwa kugirango ibyo bibazo byose bikemuka.
Sibomana avuga ko u Rwanda ari igihugu kirimo kwiyubaka mu nzego zitandukanye ariko kugirango ejo hazaza kizakomeze kuba igihugu kiza ari uko ibibazo by’abana bikwiye gucyemurwa kare.
Gatera Stanley
3,104 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply