ITOHOZA:Menya umwanya ukomeye Dr.Frank Habineza wari uzi ko azatsinda amatora yari yageneye Perezida Kagame.
— August 19, 2017
Please enter banners and links.

Dr.Frank Habineza wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye Kuwa 3 hanze y’uRwanda no mu Rwanda Kuwa 4 Kanama 2017 yari yizeye ko azatsinda ndetse yamaze gupanga Guverinoma ye yahayemo Perezida Kagame umwanya ukomeye ariko birangira atsinzwe.
Dr.Frank Habineza n’ibyishimo byinshi umunsi wo gusoza gahunda yo kwiyamamaza yayisoreje Nyabugogo mu mujyi wa Kigali aho yabonye abantu benshi cyane baje kumva imigabo n’imigambi ye akagirango azatsinda Perezida Kagame bari bahatanye, Ibintu byaje guhinduka bibi ahubwo yisanga yabaye uwa nyuma.
Ikinyamakuru Umusingi mu itohoza cyakoze cyasanze Dr.Frank Habineza muri Guverinoma ye na Perezida Kagame yari yamutekereje yamuhayemo akazi ariko se Kagame we azamutekereza nawe amuhe akazi?.
Amakuru avuga ko Dr.Frank Habineza yari yageneye Perezida Kagame umwanya wo kuba umujyanama w’icyubahiro mu bijyanye n’iterambere n’umutekano kubera uburyo Perezida Kagame yateje igihugu imbere ku muvuduko udasanzwe Isi yose ikaba imaze kumenya u Rwanda.

Dr.Frank Habineza nyuma yo kumva ko atsinzwe n’imigambi ye ipfuye


Amwe mu mafoto yahaga ikizere Dr.Frank Habineza


Bamwe mu bayobozi ba Green Party nabo bari bafite ibyiringiro ko bazatsinda amatora bakayobora uRwanda
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aturuka muri Green Party avuga ko Dr.Frank Habineza yari yapanze Guverimo ku buryo bukurikira n’ubwo uwatwibiye ibanga atatubwiye neza urutonde rwose rw’abantu yari yahaye akazi muri Leta ye iyo aramuka atsinze.
Uwitwa Florance Mukobwajana yari yamugize Minisitiri w’imari ya Leta niwe wari gusimbura Minisitiri Rwangombwa naho uwitwa Maombi Carine wari Visi Perezida yungirije Dr.Frank Habineza yari kumugira Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga agasimbura Minisitiri Mushikiwabo.
Uwitwa Tuyishime Deogratias wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Ishyaka rya Green Party yari yagizwe Minisitiri w’itangazamakuru kubera ko Dr.Frank Habineza akunda itangazamakuru ndetse yabayeho umunyamakuru muri Rwanda newsline n’umuseso iyo Minisitiri yakuweho na Perezida Kagame we yari yahisemo kuyisubizaho.

Perezida Kagame Paul watsinze Dr.Frank Habineza arahira kongera kuyobora u Rwanda kubera ikizere Abanyarwanda bamugiriye bakamutora agatsinda abo yari ahanganye nabo

Perezida Kagame asinya ibyo arahiriye

Abaturage bari baje ari benshi cyane muri Stade Amahoro mu irahira rya Perezida Kagame

Perezida wa Uganda Yoweri K.Museveni n’abandi ba Perezida benshi bitabiriye irahira rya mugenzi wabo Perezida Kagame






SG w’Ishyaka rya Green Party Ntezimana Jean Claude yari kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa remeza agasimbura uwitwa Minisitiri Musoni James.
Uwari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyaka rya Green Party Leonard GASHUGI yari kumugira Minisitiri w’inganda n’ubukorikori agasimbura uwitwa Minisitiri Franscos Kanimba.
Undi ni uwitwa Mugisha Alex wari Komiseri General yari yahawe kuba Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi n’ibiza kubera ko iri shyaka rifite gahunda yo gucyura impunzi zose ku bushake bityo aho kugirango bakomeze kuba mubuhunzi ndetse imisanzu yabo igume mu mahanga ibyiza ni uko bataha mu Rwanda izo nshingano zikaba zari zagenewe Mugisha Alex akaba yari busimbure uwitwa Minisitiri Salaphine Mukantabana.
Umugore wa Dr.Frank Habineza witwa Edith Kabarira yari yahawe kuyobora Minisitiri y’uburezi mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda nkuko bakomeje kubisubiraho mu kwiyamamaza ko ireme ry’uburezi ritigeze ritezwa imbere bityo uwo mugore Ishyaka rikaba ryari ryamubinyemo ubushobozi .
Twabibutsa ko mu gihugu cya Uganda umugore wa Perezida Museveni Janet Museveni ariwe Minisitiri w’uburezi niba ariho bashakaga kwigana ntawamenya.Yari gusimbura kuri uwo mwanya uwitwa Minisitiri Papius Musafiri.
Undi muri Leta ya Kagame watekerejweho ni uwitwa Boniface Rucagu n’ubundi we bakaba bari bamurekere aho asanzwe akora.Niba yari kuzahindura uko yajyaga yambara agatangira kwambara ishati ziriho amafoto ya Dr.Frank Habineza kuko amakuru avuga ko bwaba bubaye ubwa 3 yambara ishati ziriho amafoto y’Abaperezida.
Undi nanone twamenye wari gushyirwa muri Leta ya Dr.Habineza harimo Minisitiri Louise Mushikiwabo yari yahawe kuba Minisitiri muri Perezidansi kubera ubuhanga bwe bamubonyemo akaba yari gusimbura Minisitiri Venantia Tugireyezu.
Amakuru aturuka muri Green Party kandi avuga ko batekereje uwo bagira Minisitiri w’ubuzima wabafasha gukemura ikibazo cya Mituelle de santé basanga uwabibafasha ari Dr.Sezibera Richard kuko basanze ari umuhanga yabibafasha.
Umwe mu barwanashyaka dukesha aya makuru wadusabye kudatangaza amazina ye yasanze agapapuro kanditseho uburyo abayobozi ba Green Party bari mu nama biga ku bantu bazashyirwa muri Leta yabo bamaze gutsinda maze arakaduha.
Amakuru akomeza avuga ko hari urutonde rw’abandi bantu benshi bari bateganijwe muri Leta ya Dr.Frank Habineza ariko umwaku wabayeho ni uko habonetse agapapuro kamwe gusa twari kubagezaho urutonde rwose uko Guverinoma yose yari yapanzwe.
Ubu hirya no hino abantu usanga bavuga ko n’ubwo Dr.Frank Habineza yatsinzwe ariko ashobora guhabwa kuyobora Minisiteri.
Mu gihe abantu benshi bategereje Guverinoma nshya ya Perezida Kagame aribushyireho ngo Dr.Frank Habineza yabwiye abantu ati ubu ninjye uba urahiriye kuyobora u Rwanda ari njye bategereje gushyiraho Leta yanjye none ntibyakunze.
Ikinyamakuru Umusingi twashatse Dr.Frank Habineza kugirango tumubaze ku bijyanye n’iyi Guverinoma yari yakozwe ariko ntibyadukundira.
Ariko bamwe mu bagize Ishyaka rya Green Party twavuganye badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga batwemereye ko hari Guverinoma Green Party yari yakoze yagateganyo kuko ngo bari bamaze kwizera intsinzi bakaba bavuga ko bayikoze habura umunsi umwe ngo amatora abe.
Dr.Frank Habineza ariko n’ubwo yatsinzwe afite ikizere ko amatora y’ubutaha azayatsinda aho ku rubuga rwe rwa twitter na facebook yagize ati “nzaba Perezida vuba muri 2024 munyitegure nzagarukana imbaraga nyinshi abakeka ko nzava muri politike kubera ko natsinzwe baribeshya”.
Rwego Tony
3,123 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply