umu amakuru- Kurahira kwa Perezida Kagame kwitabiriwe n’abakuru b’ibibhugu benshi ariko abazungu bikanze kubera ijambo rye | Umusingi

Kurahira kwa Perezida Kagame kwitabiriwe n’abakuru b’ibibhugu benshi ariko abazungu bikanze kubera ijambo rye

Please enter banners and links.

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese nkuko yakomeje kubivuga ubwo yiyamamazaga.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame arimo kurahira kongera kuyobora uRwanda

Perezida Kagame arimo gusinya indahiro ye ko azakora ibyo yiyemeje

 

Perezida wa Sudan Bashiir ushakishwa na ICC

Perezida wa Sudan y’Epfo Kiir

Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye amashyaka yamutanzeho umukandida mu matora aheruka, anavuga no kuri babiri bari bahanganye mu matora aheruka aribo Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.

Mu ijambo rye nanone yavuze ko Afurika idafite ikibazo ku buryo ibihugu bikomeye aribyo bikwiye kuyigenera uko ibaho ibyo bikaba byatumye ibyo bihugu byibaza icyo Perezida Kagame yishingikirije.

Ati “Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”

Yanabwiye abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora aho yabishimangiye agira ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye. “

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

 

3,074 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.