Gatsibo: Polisi yarashe umugabo ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge agerageza kuyirwanya arapfa
— July 28, 2017
Please enter banners and links.

Zigirinshuti Alexis w’imyaka 31 wari utuye mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Murambi, niwe warashwe na polisi agerageza kuyirwanya nyuma y’aho zari zigiye kumufata kubera ibyaha akurikiranyweho birimo iby’ubwicanyi no gucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo yarashwe ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nyakanga 2017 ngo yafatanyaga n’agatsiko kiyise ‘imparata’ gacuruza ibiyobyabwenge. Nk’uko Polisi ibitangaza, yari amaze iminsi yihishahisha nyuma y’uruhare yagize mu kugerageza kwica uwamutanzeho amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Bosco Dusabe, yagize ati “ Yari asanzwe acuruza ibiyobyabwenge. Hari umuntu wamutanzeho amakuru muri Gicurasi uyu mwaka aza kumumenya.
Ku itariki ya 16 Gicurasi yafatanyije na ka gatsiko baramutega bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye. Ku bw’amahirwe yajyanywe kwa muganga arakira aza kutubwira abagerageje kumwica na Zigirinshuti arimo. “
Yakomeje agira ati “Ejo sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi yamenye ko Zigirishuti yaje mu gasanteri kabo ka Rwankuba, abapolisi bajya kumufata bagezeyo arabarwanya, umupolisi abanza kurasa hejuru undi ashaka kumwambura imbunda ahita amurasa arapfa.”
Kugeza ubu ngo bagenzi be baracyashakishwa kuko bakihishahisha .
IP Dusabe yasabye ko abaturage bakwiye kujya bubaha inzego zishinzwe umutekano kuko iyo batabikoze bibagiraho ingaruka zishobora kubamo n’urupfu.
Yagize ati “Iyo utubashye umupolisi kandi ari mu kazi bigira ingaruka nk’izi twabonye. Umutekano ducunga ni uw’abaturage bakwiye kubaha inzego zishinzwe umutekano. Buri wse ugize ikibazo yitabaza polisi, bakwiye kuyibona nk’urwego rubakemurira ibibabzo aho kuyifata nk’ihanganye nabo.”
2,581 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply