Kayibanda usetsa abantu yaguye mu bajura baramukubita bamukomeretsa mu mutwe arembeye mu bitaro bya Nsabya
— July 12, 2017
Please enter banners and links.

Umunyarwenya uzwi cyane ku izina rya Kayibanda ubu ari mu bitaro bya Nsambya mu gihugu cya Uganda aho ku munsi w’ejo Kuwa 11 Nyakanga 2017 yaguye mu bajura bakamukubita bamukomeretsa mu mutwe.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko yakomerekejwe cyane mu mutwe ndetse akaba atabasha kuvuga.
Kayibanda yavuga iwe mu rugo ajya ku kazi ke akora kuri radio ya Bukedde ageze mu nzira imodoka ye yo mu bwoko bwa Mark II ishiramo esanse avuyemo kugirango ashake uwo atuma kumugurira iyo esanse nibwo abajura bahise bamusanga aho yarari batangira kumukubita bamukomeretsa igikanu no mu mutwe.Abajura bamwambuye Telephone ze ndetse n’amafaranga yari afite yose barayatwara.
Umugiraneza w’umumotari niwe wamutabaye amusanze aho abajura bamukubitiye amujyana kwa muganga aho umugore we witwa Ronina Nakalanzi yamusanze ubu akaba ariwe umurwaje.
Dr. Sam Mpagi niwe muganga wabanje kuvura Kayibanda avuga ko Kayibanda aza gukira kuko ibikomere yatewe bitageze ku bwonko.
Kayibanda akunze kumvikana cyane mu Rwanda yamamaza ibicuruzwa bimwe na bimwe kuri radio Flash FM ndetse akaba azwiho kuvuga ikinyarwanda kivanzemo ikigande.
Muhungu John –Kampala
2,801 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply