umu amakuru- Haravugwa urunturuntu ku kigega cy’abanyamakuru n’Ishyirahamwe ry’iyitirira banyiri bitangazamakuru | Umusingi

Haravugwa urunturuntu ku kigega cy’abanyamakuru n’Ishyirahamwe ry’iyitirira banyiri bitangazamakuru

Please enter banners and links.

Hashize iminsi  iminsi itari myinshi cyane havugwa ikigega k’izafasha abanyamakuru kwiteza imbere kiswe Impamyabigwi Media SACCO ariko mu byukuri abanyamakuru nta makuru afatika bafite kuri icyo kigega icyo bamwe bavuga bazi ngo ni uko bumva ko ari SACCO y’abanyamakuru izabafasha kwiteza imbere gusa.

Nyuma y’ibyo haribazwa ibibazo byinshi,1.ko RGB iherutse gutera inkunga abanyamakuru bagiye mu Itorero ry’Igihugu Impamyabigwi iza mbere n’izakabiri amafaranga angana na Miliyoni eshatu zizajya kuyihe konte?iyo konte se icungwa na nde?abayicunga se n’abanyamakuru?ibyo byose n’ibibazo byibazwa kuri icyo kigega kivuga ko kizafasha abanyamakuru kwiteza imbere.

Hari abatangiye kunenga imikorere y’uburyo icyo kigega cyashyizweho ndetse bavuga ko nacyo gishobora kuzzimira nkuko ibindi byakibanjirije byazimiye kandi ababivuga urundi ruhande bafite ukuri.

Ukuri kwabo aho gushingiye baravuga bati iyo biba ari ibintu bizafasha abanyamakuru bose nkuko babibwiye Perezida Kagame ubwo yahuraga n’Impamyabigwi zose bavuze ko kizafasha itangazamakuru kwiteza imbere rikava mu bibazo rimazemo imyaka agahishyi ariko iki kigega abakizanye bari kubanza gukoresha inama y’abanyamakuru bose hagatorwa ubuyobozi kuko kugeza uyu munsi ntago hazwi abayobora icyo kigega ngo ni bande?bashyizweho na nde?.

Abakora umwuga w’itangazamakuru bawumazemo igihe bagira impungenge ko buri gihe ibyakabateje imbere byihereranwa n’abantu bamwe bigatuma nabyo bipfa bitamaze kabiri ariyo mpamvu batangiye kugira impungenge ko n’iki kigega gishobora gucungwa nabi kigahomba kubera ubuyobozi.

Baribaza aho kizakorera ,kizatangira ryari ko batangiye kugitera inkunga nkaho cyatangiye gukora,kuba umunyamuryango bisaba iki?n’ibyinshi birimo kwibazwa n’ubwo abantu babyimva gutyo gusa ushobora kuzumva ngo ya mafaranga yarariwe cyangwa cya kigega ntikigikora cyangwa kikaburira aho gutyo hakabura n’ukurikirana n’ubundi se ko nta muyobozi w’urwego runaka wakivuze ko cyavuzwe n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru cye byajya kubazwa nde.

Ibintu byo guhura mu kavuyo ,mu mikorere igamije inyungu z’abamwe byari bikwiye kurangira kuko iyo urebye nabi iterambere riragusiga muri iki gihe n’iyo mpamvu Perezida Kagame akwiye kujya akurikirana ibyo baba bamubwiye ari ukuri cyangwa byashyizwe mu bikorwa.

Abantu batangajwe no kumva umunyamakuru ariwe ubwira Pereziida Kagame iby’ikigega Umunyamakuru SACCO nkaho mbese ariwe wazanye igitekerezo cyangwa ari we uzakiyobora nkaho nta nzego zishinzwe itangazamakuru zari kumugezaho icyo gitekerezo ibyo byonyine bikwereka ko harimo ikibazo.

Ikindi kibazo gikomeye ubu kiri hagati y’abanyiribitangazamakuru abanshi batangajwe no kumva ko hari Ishyirahamwe ry’abanyiribitangazamakuru byigenga mu gihe batazi igihe ryashyiriweho n’uwarishyizeho n’uriyoboye.

Ubu usanga aho bahuriye buri umwe abaza mugenzi we ati harya Ishyirahamwe numvise babwira Perezida Kagame ngo rya banyiribitangazamakuru byigenga rikorera he?abandi nabo bati ribaho se?ryatangiye ryari se?ryatangijwe nande se?Ishyirahamwe abanyamuryango badatanga imisanzu rinaho se?abandi bati ni baringa,n’ibindi byinshi barivugaho.

Umwe mu bayobozi uyoboye igitangazamakuru tutarivuge izina yagize ati “ariko tuzahora duceceka kugeza ryari abantu biyitirira ibinyamakuru byacu kandi tutabazi?.Ibi bintu dukwiye kubihagurukira bikajya kumugaragaro kuko iyo ushaka ko icyo ukora gitera imbere ukorera mu mucyo naho ibyo kugenda biyitirira ibitangazamakuru byacu ntidukwiye kubyemera ajye avuga ibyo yemeranijwe n’abanyirabyo niba ari 3 avuge ko ahagarariye ibitangazamakuru 3 cyangwa bingahe bitewe n’umubare azi yavuganye na banyirabyo”.

Mu isesengura twakoze bigaragara ko harimo ibibazo byinshi haba ku kigega bivugwa ko kizafasha abanyamakuru kwiteza imbere cyangwa se kuri iryo Shyirahamwe ryitirirwa banyiri bitangazamakuru byigenga n’ubwo hari irindi naryo ryitwa FPN (Forum for Private Newspapers)byibuze nabo nabo kuko bafite abayobozi barazwi n’ubwo nabo imikorere yanze ariko byibuze baragerageza bakabonera n’abanyamuryango babo izo Laptop ,camera n’utundi dukoresho ariko nabo bakabaye ubu bageze kure mu bijyanye n’iterambere n’imikorere.

Ubundi bari bafite gahunda nziza yo guhuza banyiri bitangazamakuru na za Bank bagakorana ku buryo wabonaga ari gahunda nziza ariko nta uzi ikibazo kiri mu Mashyirahamwe y’abanyamakuru yananiwe gutera imbere ku buryo hakwiye gukorwa ubushakashatsi ikibazo kikamenyekana kigashakirwa umuti.

Gatera Stanley

3,033 total views, 5 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Marie Merci July 7, 2017 at 7:28 am

    Iyi sacco ntishobora kubaho kubera impamvu ebyiri:
    1.Mu Rwanda abanyamakuru ba Leta n’abigenga ntibashibora guhuza kuki aba Leta bafite frws y’umushahara mwiza uhiraho naho muri private ahenshi ni ugupfundikanya.
    2.Hari abanyamakuru bashaka kwiyitirira uriya mushinga ku buryo ibyo bakora babikora rwihishwa,mu bwiru,ikindi hari abanyamakuru batakwemera amafuti kubera personalite yabo.
    Ntitwibagirwe ko kandi n’utu dufaranga RGB yatanze ni duke cyane.3 million ni ubuhendabana.Mu Umwalimu sacco baratanga milliard.Utu dufaranga ni overdraft y’umunyamakuru wo muri RBA.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.