Uwashakaga kwiyahura muri Nyabarongo kubera akarengane arashima Umuvunyi mukuru kuba yaratangiye gukemura ikibazo cye
— July 6, 2017
Please enter banners and links.

Umugore witwa Mukamazimpaka Victoire utuye mu Karere ka Nyanza mu minsi ishize yashakaga kujya kwiyahura muri Nyabarongo kubera akarengane yakorewe n’uwitwa Ntirushwa Jean Marie Vianny wamutwariye isambu ndetse ashaka no kumutereza inzu ye atuyemo.
Uyu mugore avuga ko yagerageje kugana inzego z’ubuyobozi kugirango zimurenganure ariko agasanga Ntirushwa yaramutanzeyo ntibatume yisobanura ku kibazo cye.
Ikibazo cyageze naho kijya mu rukiko bamutuma abatangabuhamya ariko babahejeje hanze y’urukiko ntibagira n’umwe babaza maze urukiko ruvuga ko Mukamazimpaka atsinzwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kureba uko ikibazo giteye aho Mukamazimpaka Victoire atuye maze gisanga koko yararenganyijwe ku buryo abaturage bavuga ukuri kuri icyo kibazo bakemeza ko Ntirushwa yamuhohoteye ku buryo yanamukubitaga nkuko abaturage twavuganye nabo babivuga.
Umusaza umwe tudashaka kuvuga amazina ye uri mu myaka 79 yagize ati “urabona ko nkuze sinakubeshya ntacyo byamarira ariko abayobozi bacu batinya Ntirushwa ku buryo tutazi ikibitera .Umuntu uza agatinyuka agahambura inka ku mugozi akayitwara ntihagire umuvugaho?uvuze agakubita uwanyereka Perezida Kagame rwose nziko iki kibazo cyarara kirangiye”.
Ikinyamakuru Umusingi kibajije Ntirushwa Jean Marie Vianny yatangiye gutukana anatubaza impamvu tumubaza ati “wowe urambaza nk’ande?ushinzwe iki?”.
Kuwa 5 Nyakanga 2017 Mukamazimpaka Victoire yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “yewe ikibazo cyanjye ndabona Umuvunyi mukuru yarohereje intumwa kuza kugikemura ubanza azagikemura neza nkurikije uburyo intumwa ye yaje ikatubaza ikabaza n’abaturage ndumva mu mutima mfite ikizere”.
Yakomeje avuga ko yagize amahirwe akabona nimero za Telephone igendanwa y’umuvunyi mukuru akamwihamagarira akamusobanurira uko ikibazo giteye maze umuvunyi mukuru akoherezayo intumwa ye kugirango ikemure icyo kibazo abantu ntibakarenganywe kandi hari ubuyobozi bw’abaturage.
Mukamazimpaka ashinja Ntirushwa kumukubita ndetse no kumuhohotera ndetse akamushinja no gutanga ruswa kugirango abone uko amwambura isambu ye aho agira ati “yari afite inka nyinshi ariko ubu zose zarashize atanga za ruswa ndetse ubu noneho n’inzu yari yarubatse yarayigurishije nyuma yahoo intumwa y’Umuvunyi iziye nta wamenya noneho ibyo arimo ariko ikiza ni uko yashatse kujya mu mudoka y’uwo mugabo wari waje kumva ikibazo cyacu bakamwangira wasanga yarashakaga uko atanga ruswa.
Gatera Stanley
2,724 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply