Dr Frank Habineza yatanze ikirego muri C.I.D k’uwamututse ko akwiye kuba Perezida w’Ingagi amushinja n’ubwicanyi
— July 6, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 6 Nyakanga 2017 Umukandida w’agateganyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party yitanze ikirego k’uwamututse ko asa n’ingagi ndetse akwiriye kuba Perezida wazo ndetse ko yishe , asaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora ku butumwa nk’ubu bw’amacakubiri.
Dr.Habineza yatanzwe n’ishyaka Democratic Green Party, ngo ahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yamaze kumwemeza nk’umukandida w’agateganyo.Bamwe bavuga ko atari byiza gutuka umukandida uba udashyigikiye ntago bivuze ko niba utamushyigikiye umutuka.Twashatse

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru uwitwa Chantal Rauch yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook, akabwira abo baruhuriyeho ko Habineza akwiye kuba Perezida w’Ingagi.
Mu magambo ye Chantal Rauch yagize ati “Njyewe rwose namufata akaba Perezida wa za Gorilla (ingagi), zacu zo muri Pariki. Erega nazo zikeneye nkuriya.”
Ni amagambo ataraguye neza Dr.Habineza kuko akoresheje mbuga nkoranyambaga ze yikomye uyu muntu asaba leta kugira icyo ibikoraho n’ubwo yatangaje ko yamaze gushyikiriza ikirego C.I.D kugirango itangire gukurikirana uwo muntu.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda kureba ubu butumwa bw’amacakubiri bwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi ko zicyeneye Perezida.”
Dr Habineza yakomeje agira ati “Aya macakubiri abangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.”
Dr.Habineza yavuze ko uwamututse atamuzi, gusa ngo ababazwa no kuba yanamwise umwicanyi. Ati “Yanshinje ubwicanyi ngo namwiciye umuryango. Biriya byo kunyita Ingagi ni ukuntesha agaciro, ni amacakubiri ni nka kwa kundi bavugaga ngo abantu ni inyenzi bafite imirizo. Abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga ariko ntabwo ari ubwo gutukana no guhembera amacakubiri.”
Akomeza avuga ko ubu yamaze kugeza ikirego kuri polisi kandi yizeye ko iza kubikurikirana.
Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, avuga ko bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ‘gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.
Birabujijwe kandi gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda.
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bababajwe n’uburyo Perezida w’Ishyaka ryabo yahohotewe ndetse bavuga ko bifuza ko akwiye guhabwa ubutabera uwamuhohoteye agafatwa akabihanirwa.
3,024 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply