umu amakuru- Perezida Kagame yifatanyije mu muganda n’abaturage bo muri Gasabo na Kicukiro | Umusingi

Perezida Kagame yifatanyije mu muganda n’abaturage bo muri Gasabo na Kicukiro

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu wanyuma w’ukwezi kwa Kamena 2017 Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo muri Gasabo na Kicukiro mu muganda aho batunganyije Igishanga cya Nyandungu.

Muri iki gishanga hateguriwe umushinga wo kugihindura ahantu nyaburanga (eco-tourism park), abantu bashobora kuruhukira, gukorera imyidagaduro ndetse bakanahavoma amwe mu mateka yo mu Rwanda rwo hambere.

Uyu mushinga uri muri gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni 400 (2,413,699,149).

U Rwanda ruri mu bihugu bifata neza ibidukikije aho usanga igice kinini kiba gitoshye giteyemo ibiti ndetse n’umuyaga bigaragaza ko ikirere ari kiza.

 

 

2,199 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.