U Rwanda na Uganda bigiye guhabwa ibihano na Amerika kubera imyenda ya caguwa">
U Rwanda na Uganda bigiye guhabwa ibihano na Amerika kubera imyenda ya caguwa
— June 21, 2017
Please enter banners and links.

Ibiro by’Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ubucuruzi, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017 byatangaje ko bigiye gukora isuzuma harebwa niba u Rwanda, Tanzania na Uganda bikwiye gukomeza kungukira ku mahirwe y’ubucuruzi agenwa na gahunda y’ubufatanye bwa Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA.
Impamvu yiryo suzuma ni nyuma y’uko ibihugu byavuzwe haruguru bishyizeho itegeko ryo kurekeraho kwinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa mu rwego rwo guteza inganda zo muri ibyo bihugu imbere.
N’ubwo Afurika irimo kugerageza kwigenga muri byose biracyakomeye kuko icyo ihereyeho ibihano bihita bifatwa nk’uko bimeze kuri caguwa ubwo habaye ibindi bikomeye byagenda gute?ni cyerekana ko Afurika ishyize hamwe Amerika n’Uburayi byahura n’ibibazo kurusha ibyo Afurika ifite.

Ibiro biyobowe na Robert Lighthizer, bifashe uyu mwanzuro nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe ry’inganda zituganya caguwa (Secondary Materials and Recycled Textiles Association, SMART), rivuga ko umwanzuro w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wo guhagarika itumizwa ry’imyenda n’inkweto byambawe, uri guteza ikibazo gikomeye cy’ubukungu mu bucuruzi bw’imyenda yambawe muri Amerika.
Iyi gahunda ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo n’ ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.
Ni gahunda iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu bifungurirwa amayira nta musoro. Ibyo ni nk’imyenda, Ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi…
Nubwo ibisabwa ngo ibihugu byinjire muri AGOA biteganywa n’itegeko, Amerika isuzuma buri mwaka niba ibihugu birimo bikomeje kubahiriza ibisabwa cyangwa niba hari ibishya byakwinjiramo, bigakorwa ku itegeko rya Perezida wa Amerika, ku nama z’intumwa ishinzwe ubucuruzi.
Itangazo ry’ibiro by’uru rwego rigira riti “Muri iryo suzuma, Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubucuruzi n’ibindi bigo bishinzwe ubucuruzi bazasuzuma ibirego byatanzwe na SMART, harebwe niba u Rwanda, Tanzania na Uganda biri gukurikiza amabwiriza abyemerera gukomeza kuba muri AGOA.”
Ibihugu bitandatu bigize EAC, aribyo u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo, biheruka kwemeranya guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto z’imbere mu bihugu, ku buryo nibura mu 2019 imyenda yambawe yaba itagitumizwa hanze .
Gusa mu kirego cyatanzwe na SMART, ibihugu birebwaho ni bitatu gusa, U Rwanda, Uganda na Tanzania.
Guca caguwa ni gahunda yahawe imbaraga cyane, kohereza impu mu mahanga birakumirwa ndetse n’imisoro kuri caguwa irazamurwa. Biragendana kandi no guca itumizwa ry’imodoka zishaje, ubucuruzi ahanini bwungura ibihugu bikize, ariko ibihugu bya Afurika bikaba bigeze aho byumva bitakiri mu cyiciro cyo koherezwamo ibintu abandi batagikeneye.
Hari bamwe batangiye kuvuga ko ubundi nta kibazo u Rwanda ,Uganda na Tanzania bagahuye nacyo mu bijyanye na caguwa y’Abanyamerika ahubwo icyo bari gukora ni ukubareka ahubwo bagakora imyenda myiza ku buryo babanza bakagabanya n’igiciro ku buryo abacuruzi batakongera kujya kuzana caguwa kandi abantu batayigura.
Umwe mu bacuruza izo caguwa utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “ubundi ibi bihugu byacu byo byari kubanza bakagerageza bagakora imyenda myiza kandi ya make ku buryo abantu binyine ubwabo batakongera kugura caguwa ,icyo gihe Amerika ntacyo yavuga cy’ibihano ariko biragaragara ko ibi bihugu bitaragira ubushobozi bwo guhaza isoko kandi ku giciro cyo hasi”.
Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje mu Rwanda, Tanzania na Uganda byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.
“Ntabwo wateza imbere inganda ngo uhe rugari caguwa”
Umwanzuro wo guca caguwa uhuriweho na EAC yose, ndetse nko kuva ku wa 01 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya caguwa byinjizwa mu Rwanda bisoreshwa umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba, yavuze ko umwanzuro wo guca caguwa utafashwe ugambiriye Amerika gusa.
Yagize ati “Ntabwo twigeze dufata umwanzuro ureba igihugu iki niki, twafashe umwanzuro ureba ibihugu byose dukorana ubucuruzi. Ikiri ukuri ni uko tumaze kuzamura imisoro kuri caguwa, caguwa dukura hanze yaragabanyutse cyane, ariko si iva muri Amerika gusa. Abanyamerika barakora ibyo bashatse ariko twebwe gahunda yacu tuyikomeze.”
“Ntabwo mpamya ko hari ibyo duhindura kuri politiki turimo yo guteza imbere inganda zikora imyeda, kuko ntabwo ntekereza ko ushobora guteza imbere inganda zikora imyenda warahaye rugari caguwa.”
Minisitiri Kanimba ariko yavuze ko hari impungenge mu gihe umwanzuro waramuka ubaye gukura u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikorana na Amerika mu bucuruzi, binyuze muri AGOA.
Yakomeje agira ati “Nubwo nta bintu byinshi cyane twohereza ku isoko rya Amerika, wabonaga hari inganda nto n’iziciriritse zitangiye kwisuganya kugira ngo zinjire kuri ririya soko, kandi ngira ngo n’ibicuruzwa byacu byinjiragayo nta mahoro bitanze. Badukuye kuri lisiti y’ibihugu byinjira kuri iryo soko ni ukuvuga ko abacu bazajya bishyura imisoro kimwe n’ibindi bihugu byateye imbere, uretse abo bafitanye amasezerano yihariye.”
Kuva mu 2002 kugeza mu 2012 ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri Amerika muri gahunda ya AGOA byari hafi ya zeru, ariko mu 2013 biza kugera ku $9,000; mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 bigera ku $187,000, mu 2015 bisa n’ibyikuba kabiri bigera kuri $435,000 biturutse ahanini ku bintu bishingiye ku budozi n’ububoshyi n’imbuto za macadamia.
Biteganyijwe ko gutangira kumva ubusabe bwa SMART ku kirego yatanze, ari ku wa 13 Nyakanga 2017 i Washington, DC.
Kuva gahunda ya AGOA yajyaho mu 2000, ibihugu byemerewe byohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika bitishyujwe amahoro kandi ntihagenwe ingano ntarengwa y’ibicuruzwa, ku bwoko bw’ibintu busaga 6000.Perezida w’Amerika Donald Trump akaba ariwe uzafata icyemezo nyuma yo kumva niba u Rwanda na Uganda Tanzania bitarubahirije amahame bityo agategeka niba bihanwa cyangwa hakabaho kwisubiraho.
2,971 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Uko iminsi ijyenda y’icuma Abanyafurika tuzajyenda tujijuka,rero ntabwo twajijurwa n’umudamararo twajyejejwe n’abandi.twe Abanyafurika ntitwakagombye guterwa icyibazo n’uko America yafata umwanzuro uwo ari wo wose kuko nmbere itarabaho,twe Abanyafurika twari duhari kandi dukomeye,ubwo rero nibafate imyanzuro yabo natwe dufate iyacu ,munyungu zacu.ko barakajwe n’uko twanze kwambara imyanda yabo se;nimba ari abagabo bakoze imyambaro mishya bakayizana bakareba ko tuyanga?? Ese twe twari twabashyira ikawa isa nabi? Ubukoroni twarabwanze kandi tuzagomyi kubwigobotora.gusa icyo najyiraho inama abayobozi bacu n’uko bashyiraho ingamba zo guhuriza abantu hamwe,hanyuma bakagamira kubyo ubwabo bifuza,bagagatira hamwe ingamba zo kubyishakamo.