umu amakuru- Menya ibitangaza byabereye muri Rwanda Day mu Bubiligi | Umusingi

Menya ibitangaza byabereye muri Rwanda Day mu Bubiligi

Please enter banners and links.

Uyu munsi tariki ya 10 Kamena 2017 n’umunsi abanyarwanda batuye mu gihugu cy’uBubiligi n’Uburayi batazibagirwa kubera ibyo biboneye muri Rwanda Day.

Bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bajyaga bumva Rwanda Day cyangwa bakayireba kuri Televiziyo ariko uyu munsi bari bahibereye mu gihugu cy’Ububiligi aho babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ari ibitangaza gusa.

Umwe mu bari bitabiriye Rwanda Day yagize ati “mbega ibintu byiza,twishimye bitarabaho uburyo Perezida Kagame aganiriza abantu abatega amatwi akumva ibibazo by’abantu ndetse n’ibitekerezo bitandukanye akagusubiza kandi ubona yishimiye kuba ari kumwe na twe twabyishimiye cyane ntahandi ndabona umuperezida uganira n’abaturage kuriya byadutangaje cyane”.

Ikindi cyatangaje abanyaburayi n’uburyo Aba Minisitiri barimo Mushikiwabo Louise ,Musoni James, Nsengimana Jean Philbert ,Johnston Businge na Claire Akamanzi bavuga ko baganiriye nabo neza bikabashimisha.

Minisitiri Mushikiwabo bamwishimiye cyane hano arimo kubaganiriza 

Aba bari mu modoka berekeza aho Rwanda Day ibera baje kuyitabira

Bari barimo gukurikirana impanuro za Perezida Kagame

Perezida Kagame atanga impanuro abanyarwanda bishimiye

Ikindi cyabatangaje ni uburyo Perezida Kagame amaze guteza imbere u Rwanda ku buryo Isi yose imaze kumenya u Rwanda ndetse bikaba byaraduhesheje Agaciro inaha aho tuba mu mahanga twe biradushimisha cyane.Bishimiya kandi ijambo Perezida Kagame yababwiye aho  yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga guharanira kwiteza imbere ubwabo n’igihugu cyabo muri rusange ariko bubakiye ku ndangagaciro z’igihugu kuko bitabaye bityo nta cyagerwaho.

Mu mpanuro umukuru w’igihugu yahaye abitabiriye uyu munsi, yabibukije ko ibyo bakora byose badakwiye kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira gukorera hamwe n’abandi mu bwuzanye busesuye kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Ati “Amateka y’igihugu ashingira ku bumwe, ku gukora, ku gukoresha ukuri. Kumva ko hari undi ushobora kuza kudukemurira ibibazo, ntabwo ari bwo buryo bikwiriye kumera kuko n’ingaruka zabyo zaragaragaye.”

Yakomeje agira ati “Umunyarwanda uba hanze twakishimira ko aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere kandi nta n’ubwo ibyo bivuze ko umunyarwanda yibagirwa igihugu cye, ahubwo iyo bibaye ngombwa arahaha, agakora ajyana iwabo.”

“Biba byiza iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva; rwa Rwanda rurenga imipaka. Iyo abo hanze n’abo mu Rwanda dukoranye, turugira u Rwanda rugari nkuko bikwiye. Hari byinshi tumaze kubaka ngira ngo ibyo ni byo twakomeza gutera imbere nk’abanyarwanda.”

Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu birometero birenga gato 50 uvuye mu Murwa mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Yitabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo bagera ku 4000 baturutse mu bihugu nk’ u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, u Busuwisi, u Butaliyani, u Budage, abo mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, u Burusiya, abo mu Bwongereza, abaturutse mu Rwanda n’ahandi.

Noella –Belgium

 

2,645 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.